Amakuru Taarifa Rwanda ikesha umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko umurambo wa Twubahimana Isaie, w’imyaka 28 wagwiriwe n’ikirombe ukabanza kubura, waraye ubonetse.
Uyu mugabo wo mu Murenge wa Nduba muri Gasabo yari yagiye gucukura gasegereti mu buryo butemewe mu Murenge wa Ntarabana muri Rulindo ahitwa Rusine we na mugenzi we bagwirwa n’ikirombe.
Byabereye i Rusine mu Kagari ka Kajevuba.
Imiterere ya Rusine ituma ikora ku Mirenge ibiri ari yo Ntarabana na Masoro yo mu Karere ka Rulindo igakora kandi k’Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.
Undi waguye muri buriya bucukuzi ni Gasore Jacques akaba yari afite imyaka 25 y’amavuko.
Aho hantu kandi hari mu hacukurwa amabuye mu buryo butemewe bikozwe n’abiyise ‘Abapari’ bahacukura gasegereti bakabikorana urugomo bikabangamira abahaturiye.
Théophole Nizeyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana yari yabwiye bagenzi bacu ba Kigali Today ko buyobozi buri hafi kuhashyira uburinzi mu gukumira ko urwo rugomo n’ubwo bucukuzi bikomeza kuharangwa.
Henshi mu hakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe hagaragara imbaraga z’ababukora ku buryo usanga inzego z’ibanze ntacyo zibakoraho.
Ni nayo mpamvu barema amatsinda bakayita amazina akamenyekana mu baturage no mu itangazamakuru kandi abagize ayo matsinda bagakomeza gukora ubwo bucukuzi butemewe.
Nizeyimana yari yatangaje kuri uyu wa Mbere ko kugira ngo uwa mbere wahitanywe na kiriya kirombe aboneke, byasabye ubufatanye n’ikigo kitwa Rutongo Mining ari nacyo gisanzwe gifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro muri icyo cyanya.
Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

