Rupiah Banda Wayoboye Zambia Yatabarutse

Rupiah Bwezani Banda wigeze kuyobora Zambia hagati y’umwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2011 yaraye atabarutse nyuma y’igihe yari amaze arwaye cancer.

Mu mwaka wa 2020 yabazwe cancer y’amara. Yatabarutse afite imyaka 85 y’amavuko.

Umuhungu we witwa Andrew Banda niwe watangarije Reuters ko Se yatabarutse mu masaha y’ijoro ryacyeye.

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema  nawe yabwiye abaturage be ko uwahoze ayobora kiriya gihugu yatabarutse.

- Advertisement -

Yavuze ko Zambia itazibagirwa Banda kubera ubwitange yagaragaje mu kubaka igihugu cye.

Ubwo abaturage bumvaga iby’urupfu rwa Rupiah Banda babibwiwe n’Umukuru w’igihugu cyabo mu ijambo yacishije kuri radio na televiziyo bahise bagwa mu kantu!

Mbere y’uko aba Umukuru wa Zambia, Rupiah Banda yakoze mu nzego nyinshi z’ubutegetsi ndetse yabaye Visi Perezida wa Zambia ubwo yayoborwaga na Levy Mwanawasa.

Ku buyobozi bwa Kenneth Kaunda , Rupiah Banda yakoze mu mirimo myinshi ijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Mu mwaka wa 2008 yabaye Perezida w’agateganyo wa Zambia ubwo Mwanawasa yagiraga ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu bwonko.

Mu gihe yayoboraga Zambia ariko, ntiyabuze gushinjwa ruswa no kunyereza ibya rubanda ndetse Inteko ishinga amategeko yaje kumukuraho ubudahangarwa kugira ngo ubugenzacyaha bubone uko bumukurikirana.

N’ubwo yashinjwaga kunyereza miliyoni 1$ ariko ntiyigeze abihamwa n’Urukiko ngo abifungirwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version