Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yaraye ashyikirije impamyabumenyi abapolisi 108 barangije amasomo abategurira kuyobora bagenzi babo.
Hari mu muhango wabereye mu ishuri rya Polisi (Police Training School Gishari, PTS) riri mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Muri uyu muhango hari n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, n’umuyobozi w’ishuri rya Polisi ryigisha gukumira ibikorwa by’iterabwoba riri mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ryitwa CTTC ( Counter Terrorism Training Center) Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda.
Abanyeshuri barangije ariya masomo bashimiwe ubushake n’ikinyabupfura bagaragaje mu masomo yabo.
Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yabibukije ko ariya masomo azabafasha kurangira inshingano zabo neza bityo bakazagira uruhare mu mikorere inoze Polisi y’u Rwanda isanganywe.
Ati: “ Aba bapolisi bize amasomo menshi atandukanye kandi bayize neza tukaba twizeye ko azabafasha mu mwuga wabo. Ni amasomo kandi yabongereye ubumenyi buzabafasha guhugura abandi bapolisi, bityo dukurikije uburyo bayize neza haba mu magambo ndetse no mu bikorwa.”
Yasimye n’uburyo abarimu babo babigishije kandi avuga ko afite icyizere ko abahawe ariya masomo bazayaha na bagenzi babo neza.
Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (DIGP) Jeanne Chantal Ujeneza wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abanyeshuri imbaraga n’ umuhati bagaragaje mu gukurikira aya masomo.
Yavuze ko amagurwa ari ingenzi kandi agira uruhare mu mikorere myiza y’abapolisi akaba ariyo mpamvu agomba kwitabwaho abayitabira bagahabwa ibikenerwa byose ngo agende neza.
Yagize ati “ Amahugurwa ni ingenzi ku mikorere y’urwego urwo arirwo rwose ariko aba agomba guhabwa ibikenerwa byose ngo agende neza ni ukuvuga ari abahugurwa n’ibikoresho bakenera, kugira ngo intego yo kunoza imikorere ishingiye kuri ayo mahugurwa igerweho.”
DIGP Ujeneza avuga ko amasomo bariya bapolisi bahawe azagira uruhare runini mu gutuma haboneka abarimu bakora kinyamwuga, buzuza inshingano zabo kandi bagaragaza ko bahawe amasomo ari ku rwego rukwiye haba mu Rwanda, mu Karere ruherereyemo n’ahandi ruzacyenerwa.
Yasabye abarimu gukunda umurimo bakora, bakawushyira ku mutima kuko ari byo bizatuma batanga ubumenyi bwuzuye, kandi abibutsa ko ikinyabupfura n’umurava mu kazi kabo biri mu nkingi zikomeye Polisi y’u Rwanda ikorera ho.
Abapolisi 108 bari bamaze ibyumweru 13 biga amasomo agabanyinjemo ibyiciro bibiri.
Harimo icyiciro cyitwa Instructional Technology Course (ITC) yagenewe ba ofisiye bato icyiciro cya (6) igizwe n’Abapolisi 26 bavuye muri PTS Gishari na 14 bavuye muri CTTC Mayange , na batanu bavuye mu ishuri rya National Police college (NPC).
Hari kandi n’icyiciro cya Instructors Courses kigenewe abapolisi bato bakaba bari 63 bose baturutse muri PTS Gishari.