RURA Yatangaje Ibiciro Bishya By’Ibikomoka Kuri Petelori

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ko guhera kuri uyu wa kabiri ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byongeye kugabanuka.

Itangazo rya RURA rivuga ko guhera kuri uyu wa Kabiri litiro ya lisansi izajya igura Frw 1,574 ivuye kuri Frw 1,629 mu gihe iya mazutu ari Frw 1,576Frw ivuye ku Frw 1,652.

RURA ivuga ko ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa guhera kuri uyu wa kabiri taliki  08, Ukwakira, 2024, saa moya z’umugoroba.

Yasobanuye ko ihindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Mu mezi abiri nibwo hazongera gutangazwa ibiciro bishya.

Umutekano muke uvugwa mu Burasirazuba bwo Hagati uri mu biteje impungenge z’uko ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byazazamuka mu gihe gito kiri imbere.

Izo mpungenge zirushaho kwiyongera iyo abantu batekereje ko Iran na Turikiya bishobora kujya mu ntambara na Israel.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version