Rusesabagina Yanze Kwitaba Urukiko

Paul Rusesabagina yanze kwitaba Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rurimo kuburanisha dosiye ye n’abandi 20 bareganwa ibyaha by’iterabwoba.

Rusesabagina w’imyaka 66, mu iburanisha ryo  ryo ku wa 12 Werurwe 2021 yabwiye urukiko ko atazongera kurwitaba kubera ko rutashoboye kubahiriza uburenganzira bwe bwo kwiregura no kugira uburenganzira ku rubanza ruboneye.

Ni nyuma y’uko rwari rumaze kwanga ubusabe bwe ko kubera ubunini bwa dosiye, iburanisha ryasubikwa mu gihe nibura cy’amezi atandatu kugira ngo abanze abone ibikenewe byose byamufasha kwiga dosiye no gutegura imyiregurire.

Umucamanza yanze ubusabe bwe, ategeka ko iburanisha rikomeza hiregura Nsabimana Callixte ‘Sankara’ bareganwa, wari ugeze ku cyaha cya cyenda mu bisaga 16 aregwa.

- Advertisement -

Rusesabagina yahise azamura ukuboko, ati “Kuba rero uburenganzira bwanjye bwanze kubahirizwa, ndagira ngo menyeshe urukiko ko nta butabera na bumwe ntegereje hano, bityo nkaba mbamenyesha ko ntazongera kwitabira urubanza, urubanza rwanjye nduhagaritse.”

Umucamanza Antoine Muhima mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu yavuze ko hari raporo yakozwe na CSP Michel Kamugisha uyobora gereza ya Mageragere Rusesabagina afungiyemo, ivuga ko yanze kwitaba urukiko ku bushake.

Igira iti “Tubandikiye tubamenyesha ko Bwana Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo mu buryo n’inzira zemewe n’amategeko ku bushake bwe. Impamvu yagaragarije ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge, ni uko yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 12 Werurwe 2021.”

“Aragaragaza kandi ko usibye n’uyu munsi kandi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba ngo kuko nta butabera arutezemo.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga kuba Rusesabagina yanditse ko atitaba, nta cyatuma urubanza rudakomeza.

Bwavuze ko atari ubwa mbere umuburanyi yivanye mu rubanza, kandi mu gihe cyose byabaye, urukiko rwagiye rufata icyemezo cyo gukomeza kuburanisha urubanza, rugacibwa nk’aho uregwa yari ahari kuko yahisemo kutarwitabira ku bushake.

Umushinjacyaha yatanze urugero ku rubanza rwaburanishijwe n’uru rukiko rwaregwagamo Mugesera Leon, ko “urubanza rwakomeje kuburanishwa kugeza igihe yashakiye kurugarukamo”.

Ku manza mpuzamahanga, umushinjacyaha yatanze urugero ku rubanza rwaciwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwaregwagamo Ferdinand Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza na Hassan Ngeze.

Ati “Muri urwo rubanza naho uregwa Jean Bosco Barayagwiza na we yafashe icyemezo cyo kutitaba urukiko mu rubanza yaregwagamo, uru narwo urukiko rwafashe icyemezo rurakomeza ruraburanishwa kandi ruburanishwa nk’aho uregwa yar ahari.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina yamenyeshejwe iburanisha ariko agahitamo kutitaba ku bushake, busaba ko urubanza rwakomeza kandi rukazacibwa nk’aho yari ahari kubera ko “yamenyeshejwe iburanisha hashingiwe ku ngingo y’itegeko ndetse n’ibi byemezo by’inkiko tumaze kugaragariza urukiko.”

Urukiko rwafashe iminota nibyura 15 ngo rubanze rwiherere rufate icyemezo.

Rwanzuye ko urubanza rukomeza Rusesabagina adahari, ariko ko igihe cyose iburanisha ry’urubanza ritarapfundikirwa, ari uburenganzira bwe bwo kuba yakwitabira iburanisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version