Dr. Kayumba Yemerewe Gutaha Nyuma Yo Guhatwa Ibibazo Na RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri rwahase ibibazo Dr. Kayumba Christopher wahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ku byaha ashinjwa byo gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yigishaga.

Dr Kayumba yandikiwe n’Umugenzacyaha Niyonkuru Alain Christian amutumira “ku Biro Bikuru by’Ubugenzacyaha bikorera mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, ku itariki ya 23/3/2021, saa tatu za mugitondo.”

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yabwiye itangazamakuru ko Kayumba yahamagajwe ngo abazwe ku byaha akekwaho.

Ati “Nibyo koko uyu munsi Kayumba yahamagajwe, kugira ngo asubize ikirego twakiriye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa gatatu, yarezwe n’uwari umunyeshuri we ko yagerageje kumusambanya ku gahato aribyo mu buryo bw’amategeko byitwa ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ubu rero nibyo yahamagarijwe kugira ngo abibazwe.”

- Advertisement -

Ku wa 17 Werurwe nibwo Kamaraba Salva yifashishije Twitter, yatangaje ubuhamya bushinja Kayumba gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa yigishaga ariko akamucika.

Uwo mukobwa ntiyifuje ko amazina ye atangazwa kubera impamvu nyinshi, ubu ni umunyamakurukazi kuri televiziyo.

Yavuze uburyo Kayumba yabanje kumusaba ko baryamana amwizeza amanota, byanze aramureshya kugeza amugejeje iwe mu rugo.

Ati “Yarankuruye ansunikira ku ntebe ashaka kumpatira kuryamana na we. Narabyanze, ambwira nabi anantera ubwoba ko azangiza ejo hanjye hazaza n’amahirwe yose nari mfite yo kuba umunyamakuru mu Rwanda.”

Taarifa yamenye amakuru ko Dr Kayumba yemerewe  gusubira mu rugo nyuma yo guhatwa ibibazo na RIB ku cyaha akekwaho cyo gushaka gufata kungufu umukobwa yigishaga, bikekwa ko cyakozwe 2017.

Dr Kayumba aheruka kuvuga ko ibyo aregwa nta shingiro bifite.

Ati “Urebe n’uriya wabyanditse ni umuntu bishyurira kuvuga ibintu bya propaganda. Ni propaganda gusa nta bindi.”

Dr Kayumba kandi mu minsi ishize yatangaje ko yashinze ishyaka yise Rwandese Platform for Democracy (RPD). Ntirirandikwa nk’iryemerewe gukorera mu Rwanda.

RIB ivuga ko ibyaha Dr. Kayumba akekwaho ari ibyaha bisanzwe, ntaho bihuriye n’ishyaka rye rya politiki.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version