Urukiko Rwemeje Ko Rusesabagina Aburanishwa Adahari

Ubu ari mu butabera

Urukiko Rukuru – Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi – rwemeje ko Paul Rusesabagina aburanishwa adahari, nyuma yo kurumenyesha ko atazongera kurwitaba.

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu Rusesabagina w’imyaka 66 atitabye urukiko, hasomwe raporo yakozwe na CSP Michel Kamugisha uyobora gereza ya Mageragere Rusesabagina afungiyemo, ivuga ko yanze kwitaba urukiko ku bushake.

Igira iti “Tubandikiye tubamenyesha ko Bwana Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo mu buryo n’inzira zemewe n’amategeko ku bushake bwe. Impamvu yagaragarije ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge, ni uko yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 12 Werurwe 2021.”

Nyuma yo kwiherera, urukiko rwagaragaje ingingo z’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, harimo iteganya ko “ukurikiranyweho icyaha cy’ubugome agomba kwitaba urukiko ubwe nta we umuhagarariye”, n’indi ivuga ko “uregwa atitabye nta mpamvu kandi yarahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, urukiko ruburanisha urubanza adahari.”

- Advertisement -

Umucamanza yavuze ko nyuma yo gusesengura izo ngingo zose, urukiko rusanga zigaragaza ko ari ihame ko uregwa icyaha cy’ubugome agomba ubwe kwitabira iburanisha, ariko igihe ataryitabiriye nta mpamvu, bitabuza ko urubanza ruburanishwa adahari.

Ni icyemezo kandi cyafashwe ku wa 18 Mata 2012 mu rubanza rwa Ingabire Victoire, aho urukiko rwemeje ko atari ngombwa kumuhatira kurwitaba, ko ariko amenyeshwa itariki urubanza ruzakomerezaho n’aho ruzabera.

Ni n’icyemezo cyafashwe no mu rubanza rwa Munyagishari Bernard wikuye mu rubanza rugakomeza, “rupfundikirwa atagarutse mu rukiko.” Cyanafashwe mu rubanza rwa Mugesera Leon “wivanye mu rubanza ariko nyuma aza kongera kwitabira iburanisha.”

Urukiko rwavuze ko ari n’icyemezo cyafashwe n’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga mu rubanza rwa Nahimana Ferdinand na bagenzi be Jean Bosco Barayagwiza na Hassan Ngeze, rwemeje ko kwitabira iburanisha ari uburenganzira bw’uregwa, ariko ko iyo atabishaka bitabuza urubanza gukomeza “kuko kwitabira iburanisha atari ihame ntarengwa”.

Umucamanza yakomeje ati “Hashingiwe ku bimaze gusobanurwa no kuba Rusesabagina Paul atitabiriye iburanisha nta mpamvu ifatika yagejeje ku rukiko kandi yaramenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko umunsi w’urubanza, urukiko rusanga urubanza rugomba gukomeza kuburanishwa adahari, kuko ari we wivukije uburenganzira bwo kwitabira iburanisha ry’urubanza rwe.”

“Rusanga kandi igihe cyose atazaba yitabiriye iburanisha azajya amenyeshwa itariki urubanza ruzaberaho n’aho ruzabera akanamenyeshwa imigendekere y’urubanza. Runasanga igihe cyose iburanisha ry’urubanza ritarapfundikirwa, ari uburenganzira bwe bwo kuba yakwitabira iburanisha.”

Umucamanza yavuze ko nubwo Rusesabagina atitabye urubanza, yahawe ibyo yari akeneye byose ngo yitegure iburanisha birimo mudasobwa na dosiye yasabaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version