Rusesabagina Yaraye Mu Rugo Rwa Ambasaderi Wa Qatar

Paul Rusesabagina, who sheltered more than 1,000 people in his hotel during the Rwandan genocide, says the brutal violence in Syria, the Central African Republic and the Congo shows history repeats itself while people fail to learn from it.

Taarifa yamenye ko nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, Paul Rusesabagina yahise atwarwa n’abayobozi muri Ambasade y’Amerika i Kigali bamuvana aho yari afungiwe bamujyana mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Muri uyu mujyo kandi, Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Pres, byanditse ko mu minsi mike iri imbere, Rusesabagina azurizwa indege akajyanwa i Doha muri Qatar akazahava akomereza iwe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ibiro by’Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga byashimye icyemezo cy’u Rwanda cyo kurekura Paul Rusesabagina.

Perezida Biden nawe avuga ko cyakishimiye.

- Advertisement -

Paul Rusesabagina w’imyaka 68 y’amavuko hari ibaruwa yandikiye Perezida Kagame amusaba imbabazi.

Muri yo handitsemo ko yicuza imikoranire iyo ari yo yose yagiranye n’abakoze ibyaha byahitanye abaturage bo mu Majyepfo no mu Burengerazuba.

Avuga ko yicuza no kuba yaragize imikoranire n’indi mitwe ya Politiki.

Rusesabagina yanditse ko narekurwa azazibukira ibya Politiki y’u Rwanda, akajya kwibera muri Amerika atuje, yitekerezaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version