Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yatangaje ko Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana wiyise Sankara barekuwe binyuze ku mbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika. Ni nyuma y’uko Rusesabagina asabye imbabazi.
Si abo gusa babariwe kuko hari n’abandi bagera kuri 18 bari bafatanyije muri icyo cyaha barekuwe.
Itangazo ryo muri Minisiteri y’ubutabera riha umuburo abafunguwe ko nibasubira gukora ibyaha bari barahmijwe, hazubahirizwa ibihano bari barahawe mbere y’uko babarirwa.
Icyakora sibo gusa bafunguwe kubera ibyaha by’iterabwoba byahitanye Abanyarwanda bari barahamijwe, ahubwo hari n’abandi bari barakatiwe kubera ibindi byaha barimo Ronaldo Bill RUTAYISIRE, Justin NSENGIYUMVA na Ephraim RWAMWENGE.
Muri rusange imbabazi zahawe abantu 358.
Hagati aho mu Biro by’Umukuru w’u Rwanda hari kubera inama y’Abaminisitiri iza gusuzumirwamo ingingo zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu.
President Kagame is chairing a cabinet meeting discussing various policies of national interest. pic.twitter.com/um6f3vlR6H
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) March 24, 2023