Abaturage bo mu Karere ka Rusizi ahari Koperative y’abarobyi kitwa Projet Pêche mu Murenge wa Kamembe hafi y’ikiyaga cya Kivu neza neza, bavuga ko ifu y’isambaza yagize kandi igifitiye akamaro ku mikurire myiza y’abana babo.
Isambaza ni ubwoko by’ibyo mu mazi bifitanye isano n’amafi.
Ziba nto kandi zikagira ibara ry’umweru, hakiyongeraho ko zigakungahara ku ntungamubiri.
Abo muri Koperative yavuzwe haruguru, bavuga ko isambaza bakusanya zizanwa n’abarobyi bibumbiye mu makoperative, hanyuma bakagurirwa umusaruro.
Uwo musaruro ushobora kuzanwa n’abibumbiye muri Koperative cyangwa se ukazanwa na runaka ku giti cye.
Mu rwego rwo kuwongerera agaciro no kuwirinda kwangirika, abo muri Koperative Projet Pêche babanza gushyira isambaza mu cyuma kizikonjesha.
Zihava zishyirwa ku byuma bifite aho amazi aca kugira ngo zumuke.
Nyuma hakurikiraho kuzumisha bihagije mbere y’uko zimwe cyangwa zose uko zingana zikorwamo ifu igurishwa ku bayishaka.
Amza uyobora Projet Pêche ati: ” Umusaruro tubona turawutunganya, tukawurinda kwangirika ukagera ku bacuruzi n’abandi bawukeneye kugira ngo ufashe abantu mu kurwanya ingaruka z’imirire mibi”.
Mu rwego rwo gukurikiza ibipimo biboneye mu gupima ibikomoka ku bworozi bw’ibyo mu mazi kugira ngo hato bitazagaburirwa abantu bitujuje ubuziranenge, abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, bashima uko abo muri iriya Koperative babigenza.

Babwiye itangazamakuru riri mu bukangurambaga bugamije kwimakaza ubuziranenge no gukurikiza ingero n’ibipimo mu bucuruzi bw’imbuto, imboga n’amafi, ko ibintu byose bikwiye kuba bipimye neza kandi byujuje ubuziranenge.
Kabalisa Placide ukora mu Ishami ry’ibipimo mu kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge avuga ko iyo ibyo bidakurikijwe, kwizera ubuziranenge bw’ibyo biribwa biba bigoye.
Ati: ” Iyo umusaruro uzanywe, hari ibiba bigomba gusuzumwa, hakarebwa niba ibilo byuzuye, niba ufite ubuhehere nyabwo n’ibindi. Imashini zishinzwe ibyo byose zigomba kuba zarasuzumwe neza hakarebwa ko zikora”.
Amabwiriza y’ubuziranenge kandi ateganya ko umunzani ucururizwaho ibyo byose ugomba kuba wujuje ibisabwa byose, uregeye neza.
Nathan Kabanguka ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mikurire myiza y’abana, NCDA, avuga ko guteza imbere imirire y’ibikomoka mu mazi bigira uruhare mu kugabanya ubukana bw’imirire mibi, by’umwihariko, mu bana.

Icyakora avuga ko Akarere ka Rusizi kari mu Turere twigeze kugaragaramo imirire mibi hashingiwe ku bushakashatsi bwo mu mwaka wa 2020.
Avuga ko igishimishije ari uko mu myaka yatambutse hari intambwe yatewe mu kugabanya ubukana bw’icyo kibazo haba muri Rusizi n’ahandi mu Rwanda.
Abajijwe impamvu Rusizi igwingiza kandi ifite amafi n’isambaza, yasubije ko ahaninI biterwa no kutumva akamaro ko kubirya cyangwa kubigaburira abana.
Avuga ko kutajijukirwa n’akamaro ko kurya isambaza biri mu bigwingiza abana.
Kabanguka avuga ko bikwiye ko umuryango nyarwanda umenyerezwa kurya ibikomoka ku matungo ni ukuvuga amafi, amata n’amagi.
By’umwihariko kandi abarobyi n’abaturiye ikiyaga cya Kivu basabwa kutagurisha amafi yose baroba ahubwo bakajya bayagaburira n’abana babo.

Gatera Emmanuel uyobora ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge avuga ko ubukangurambaga ikigo akorera kirimo bugamije guteza imbere inzego zirimo n’uburobyi bw’amafi.
Avuga ko igikenewe ari ukureba niba hari ibikenewe ngo urwo rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage rukore neza kurushaho.
Ati: ” Icyatumye dushyira imbaraga muri uru rwego ni ukugira ngo herebwe uko twakongerera agaciro umusaruro w’ibikomoka mu mazi harimo n’amafi”.

Avuga ko imikoranire y’inzego ikenewe kugira ngo ubuziranenge mu gupima umusaruro w’ibikomoka mu mazi bugerweho.
Abakora muri Koperative Projet Pêche bavuga ko bafite ubushobozi bwo kwakira no kumisha toni imwe y’isambaza ku munsi.
Icyakora bavuga ko bibababaje kuba hari bamwe mu barobyi bajyana ahandi umusaruro w’isambaza bigatuma kwizera ubuziranenge bwawo bigorana.