Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Ikigo Nderabuzima Cya Shagasha Cyabaye Igisubizo Ku Baturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rusizi: Ikigo Nderabuzima Cya Shagasha Cyabaye Igisubizo Ku Baturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2024 1:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dukuzumuremyi Anne Marie ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi ashima ko ubu imirenge yose y’aka Karere ifite ikigo nderabuzima ndetse n’utugari bikaba uko.

Umurenge wa Gihundwe niwo utagiraga ikigo nderabuzima kiza kubakwa mu Kagari ka Shagasha ariko ubu cyarubatswe ngo gihe serivisi z’ubuvuzi abakigana.

Visi Meya w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kuba Shagasha itari ifite ikigo nderabuzima kandi ahandi bihari, byatewe ni uko nta bushobozi bwo kubyubakira icyari rimwe bwari buhari.

Dukuzumuremyi Anne Marie ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rusizi

Mu kubikemura, bagiranye ubufatanye n’Ikigo cya Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga Enabel.

Uyu muyobozi avuga hari n’ahandi bafashije ababyeyi kubona aho basuzumisha bitabaye ngombwa ko bajya ku bitaro bikuru.

Marie Nyirangirumpatse uyobora iki kigo, avuga ko abatuye Akagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe biruhukije bamaze kubona aho bazajya bivuriza.

Ati: “Ubu dufite ikigo nderabuzima gitangirwamo serivisi nk’iz’ahandi mu bigo nderabuzima kandi abaturage baza hano bagahabwa serivisi z’ubuvuzi ku rwego rwiza.”

Ashima ko Enabel yabafashije kubona kiriya kigo nderabuzima ariko agasaba ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwazabafasha kubona umuhanda mwiza uborohereza kugera ku kigo bivurizaho.

Visi Meya w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko hari gahunda yo kuzakora umuhanda ugera kuri icyo kigo ariko biri mu mezi menshi ari imbere.

Guverinoma y’u Rwanda isanganywe gahunda y’uko muri Murenge haba Ikigo nderabuzima, bikazagera no mu Tugari twose

Ibigo nderabuzima bifasha abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi z’ibanze zibafasha kwivuza bitabaye ngombwa ko bajya ku bitaro bikuru.

Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere mpuzamahanga Enabel gikorana n’uturere turindwi muri gahunda y’ubuvuzi harimo gufasha ababyeyi n’abana kubona serivisi nziza z’ubuvuzi.

Enabel imaze imyaka 20 ikorera hirya no hino muri Aziya no muri Afurika.

Ikorera mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, kurengera ibidukikije, ubuhinzi, ikoranabuhanga, guteza imbere umurimo no gufatanya mu byo kubaka umutekano.

Aho hose ku isi Enabel ikorana n’imishinga 170 mu bihugu 20 kandi ikoresha abantu 2,100.

TAGGED:AbaturageIkigoRusiziRwandaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tanzania: Ambasade Y’Amerika Yahagaritse Gukora Kubera Murandasi Nke
Next Article Ryandikayo Na Charles  Sikubwabo Bashakishwaga Kubera Jenoside Barapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?