Rusizi: Inkuba Yakubise Abantu Batandatu Bo Mu Muryango Umwe

Mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’inkuba yakubise abantu batandatu bo mu muryango umwe, umwana wabo w’imyaka 15 akahasiga ubuzima.

Uwo mwana yitwaga Mukamahirwe Josélyne akaba yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Yigaga ku Ishuri ribanza rya Musumba (EP Musumba) riherereye mu Murenge wa Rwimbogo, Akarere ka  Rusizi.

Ubukana bw’urusaku n’umuriro byatewe n’iyo nkuba byatumye na mukuru w’uwo mwana agwa igihumure, ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Mushaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Ruganda, Nahayo Vincent, yabwiye bagenzi bacu b’Imvaho Nshya ko byabaye saa yine z’ijoro ku wa Mbere taliki 4, Werurwe, 2024, ubwo nyir’uru rugo Rekeraho Sylvain n’umugore we bari bagiye kuryama.

Bagiye kuryama basiga abana babo batatu mu ruganiriro, bakaba bari kumwe n’umwuzukuru wabo ufite umwaka umwe w’amavuko.

Abo nabo biteguraga kujya kuryama ariko ntibyabakundiye neza.

Nahayo Vincent avuga ko inkuba yabakubise mu gihe haburaga gato ngo imvura ihite, uwo mwana w’umukobwa ahita apfa.

Mukuru we ari na we Nyina w’aka kana k’umwaka umwe  yaguye igihumure, ako kana n’undi mukobwa wabo ntibagira icyo baba.

Gitifu ati: “Uwaguye igihumure yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka n’ubu ni ho akiri kuko yasaga n’uwataye ubwenge ariko baratubwira ko agenda amererwa neza.”

Kimwe mu byateye abaturage kwibaza ku by’iyi nkuba ni uko muri urwo rugo nta kintu bagiraga cy’amashanyarazi ngo kibe cyaba intandaro y’iyo nkuba.

Hari n’abaturage bavuga ko bishoboka ko iyo nkuba ari “intererano”.

Nyakwigendera yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri taliki 5, Werurwe, 2024.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version