Minisitiri W’Intebe Wa Haïti Yahunze Igihugu

Nyuma y’uko abasore bagize amatsinda y’abagizi ba nabi babujije indege kugwa ku kibuga mpuzamahanga cya  Port-au Prince mu rwego rwo guheza Minisitiri w’Intebe mu mahanga, uyu yatse ubuhungiro muri Puerto –Rico.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 05, Werurwe, 2024 nibwo yageze mu murwa mukuru w’iki gihugu ari wo San Juan, ahagera akubutse muri Amerika muri Leta ya New Jersey.

Hari hashize igihe gito avuye muri Kenya kuganira n’ubutegetsi bw’aho uko Nairobi yazohereza Polisi yayo kwirukana bariya basore bigaruriye 80% by’ubuso bwose bwa Haïti.

Nyuma gato y’uko agiye muri Kenya, mu gihugu cye hahise haduka imirwano hagati y’ayo matsinda y’abarwanyi ndetse n’ingabo z’iki gihugu.

- Advertisement -

Abo barwanyi bafite umuyobozi wahoze ari Umupolisi witwa Jimmy Chérizier bahimba Barbecue.

Aherutse gusaba Minisitiri w’Intebe kwegura niba adashaka ko igihugu kimenekamo amaraso.

Indege yari itwaye Ariel Henry yabonye ko bitagishobotse ko igwa ku kibuga cy’indege cya Port-au-prince, ihitamo kwaka uburenganzira Amerika bwo kujya kugwa muri Puerto Rico, iki kikaba ari igihugu gifite ubutaka bucungwa n’Amerika.

Iki gihugu kiri mu bimaze iminsi myinshi bidatekanye

Repubulika ya Dominican yo yamwimye uburenganzira bwo kuhagwa ndetse yahise itangaza ko ifunze ikirere kiyihuza na Haïti.

Ibihugu byombi bisangiue ikirwa cya Hispaniola.

Perezida wa Repubulika ya Dominikani witwa Luis Abinader yasabye ingabo na Polisi gukomeza kuba maso no ku mipaka iri ku mazi no ku butaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version