Mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Kabagina mu Murenge wa Nyakarenzo muri Rusizi haherutse kwicirwa umugabo wari uvuye mu gikorwa cyo kugurisha inka mwishywa we yari yararagijwe n’inshuti ye.
Nyakwigendera yitwa Nsabimana Bérchmas w’imyaka 68, akaba umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri aka agace nk’uko Perezida wa IBUKA muri iki gice witwa Boniface Habimana yabibwiye Imvaho Nshya.
Taarifa Rwanda ntiyashoboye kugenzura niba urupfu rwa Nsabimana rufite aho ruhuriye n’uko yarokotse Jenoside.
Perezida wa IBUKA yatekerereje itangazamakuru iby’urwo rupfu.
Habimana Boniface yavuze ko nyakwigendera yavuye iwe mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 8, Mutarama, ahamagawe na mwishywa we wari uragiriye umuntu inka, nyirayo akaba yarashakaga kuyigurisha.
Byabaye ngombwa ko Nsabimana aza mu isinywa ry’amasezerano y’ubugure.
Yarahageze inka igurishwa Frw 550, 000, we na mwishywa we n’uwagurishije bajya kwica akanyota mu kabari ka Nsabimana Gaspard, kari mu isantere y’ubucuruzi ya Kizika, Umudugudu wa Gitovu muri ako Kagari.
Ni mu bilometero bibiri uvuye iwe.
Bavuye kuri ako kabari ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba buri wese arataha, hasigara abandi bahanyweraga ariko bo batashye mu ma saa moya y’ijoro.
Perezida wa IBUKA ati: “Umugore wa nyakwigendera witwa Kangabe Brigitte yabonye umugabo we adatashye agira ngo yaba yaganjwe n’agatama akajya kuryama kwa mushiki we utuye muri aka Kagari. Mu ma saa kumi n’imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama uwo mugore yarazindutse ajya gusenga ariko afite na gahunda yo kuza gushakisha umugabo we ngo amenye uko byamugendekeye”.
Ngo uwo mugore yageze nko muri metero 60 hafi y’iwe, abona umurambo w’umugabo we yihutira guhuruza ngo batabare.
Yahuruje Umukuru w’Umudugudu n’abandi baturage basanga umugabo yapfuye.
Nta gikomere bamusanganye ariko ngo babirekeye RIB ngo iperereze icyishe uriya mugabo.
Habimana Boniface avuga ko ‘bishoboka’ ko abantu bamwiciye ahandi, umubiri we bakaza kuwurambika hafi y’inzira ijya iwe.
Basanze aryamye agaramye, yambaye imyenda yose, n’ingofero n’inkweto yari yambaye ariko afite ibyondo ku mavi ukaba wakeka ko yikubise amavi hasi bitewe n’uwamukubise ikintu kiremereye.
Mu gihe bimeze bityo, amakuru yatanzwe na Perezida wa IBUKA avuga ko mu mu Murenge wa Nyakarenzo, aho ibi byabereye, mu Ukuboza, 2024 mu Kagari ka Gatare gahana imbibi n’ako urupfu rw’uriya mugabo rwagaragayemo, hagaragaye ibaruwa yabwiraga umukecuru warokotse Jenoside witwa Domitille ko azicwa.
Iyo baruwa yari yandikishije ikaramu itukura hariho n’umusaraba.
Bikimenyekana, tariki 05, Mutarama, 2025 ubuyobozi bwa Rusizi bwakoresheje abaturage inama ngo baganire kuri iki kintu.
Perezida wa IBUKA muri Nyakarenzo avuga ko, ashingiye kuri iyo ngingo, bishoboka ko Nsabimana Bérchmas yaba yazize ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Dukurikije iyo baruwa n’uburyo uyu yapfuye hatarashira n’ibyumweru bibiri, nka IBUKA turakeka ko yaba yishwe, bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane ko nyakwigendera mu mwaka wa 1995 yabaye Konseye akagaragaza bifatika abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi b’ino. Nihatabura abo mu miryango yabo bakomeje kuritsira kugeza bamuhitanye”.
Ikindi avuga ko gituma babikeka ni amagambo umugore we yababwiye muri iki gitondo y’uko umugabo we yajyaga ataha ababwira ko hari abamutoteza bamubwira ko bazamwica.
Kangabe ntiyabwiye ubuyobozi amazina y’abo bantu gusa akemeza ko nayo yaba amakuru yashingirwa ho bikekwa ko yazize uwo ari we.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred, yavuze ko koko basanze yishwe, ku makuru yatanzwe n’umugore we.
Yagize ati: “Ni byo, RIB iri gukurikirana ngo hamenyekane ukuri nyako ku rupfu rwe. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo dukurikirana ni ukumenya abamwishe ngo hamenyekane niba bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, iperereza ni ryo riri bubitwereke.”
Yavuze ko kuba yishwe n’iyo baruwa idasinye yateguzaga kwica uwo mukecuru wundi itaramara ibyumweru 2 igaragaye, ari ikibazo gikomeye cyane.
Yasabye abaturage kubana neza mu mahoro, bakimakaza ubumwe n’ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Nsabimana asize umugore n’abana barindwi yabyaye kuri uwo mugore bari kumwe, bashakanye nyuma ya Jenoside.
Uwo bahoranye mbere yayo yicanywe n’abana batatu bari barabyaranye.