Rusizi:Abayobozi Bakomeje Kwegura

Mu Karere ka Rusizi haravugwa iyegura ry’abayobozi barimo na Visi Meya ushinzwe ubukungu witwa Munyemanzi Louis Ndagijimana. Yeguye hashize igihe gito Perezida wa Njyanama Béatrice Uwumukiza.

Amakuru Taarifa ifite aremeza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 02, Mata, 2024 ku Karere ka Rusizi hateraniye inama ya Njyanama ngo yige ku bwegure bwa bamwe mu bajyanama.

Ubwo ni ubwegure bw’abajyanama bane barimo Josephine Mukarugwiza, Jean Damascéne Gakwaya Habiyakare na Visi Perezida w’Inama Njyanama witwa Kwizera Jovin Fidel.

Ni inkuru ivuzwe nyuma y’uko mu minsi ishize hari ibaruwa yari yateje rwaserera yanditswe n’uwahoze ari Perezida wa Njyanama Uwumukiza avuga ko Meya wa Rusizi afite ingengabitekerezo ya Jenoside.

- Kwmamaza -

Iyo baruwa yasabaga Dr. Anicet Kibiriga gutanga ibisobanuro ku byo Perezida wa Njyanama yise ingengabitekerezo ya Jenoside.

Nyuma byaje guhindura isura ubwo Béatrice Uwumukiza yeguraga ku mwanya wa Perezida wa Njyanama ku mpamvu ze bwite.

Iyegura rye ryaje rikurikira kuvanwa ku nshingano zo kuyobora ikigo RICA yari amazeho igihe gito ayobora.

Iby’i Rusizi mu buyobozi bukuru bw’Akarere kandi biherutse gufata indi ntera ubwo ngo habagaho imirwano hagati ya Meya na Visi Meya weguye kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru yo mu Cyumweru gishize yavugaga ko abo bagabo hari ibyo batumvikanyeho bizamura uburakari bafatana mu mashati ariko abantu barabakiza.

Icyo gihe ngo barwanye bari bagiye mu nama yo kwiyunga ku bibazo bihamaze iminsi.

Uko bimeze kose,  muri Rusizi hari ikibazo gishobora kuba gishingiye ku nyungu runaka abayobozi muri Njyanama bagonganiraho n’abo muri Nyobozi, ibi bikaba byaba intandaro yo gushinjanya ibintu bikomeye birimo iby’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibiri kuvugwa muri Rusizi bije bikurikirana ibyavuzwe mu Karere ka Rutsiro ubwo abayobozi ba Njyanama birukanwaga na Perezida wa Repubulika.

Amakuru yakurikiyeho yavugaga ko aba bazize kwinjira mu bucuruzi bw’umucanga n’ibindi byatumye bibagirwa inshingano zo kuyobora Akarere.

Uwayoboraga RICA Yaneguye Ku Buyobozi Bwa Njyanama Ya Rusizi

Ifoto@ Visi Meya Munyemanzi Louis Ndagijimana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version