Ruti Joël Yaririmbye Indirimbo Yandikiwe Na Buravan

Ruti Joël yaraye atangarije abatabiriye  igitaramo “Rurasugiye” cyateguwe n’itorero Ibihame by’Imana ko hari indirimbo yandikiwe na Yvan Buravan uherutse gutabaruka.

Zimwe muri zo yaziririmbiye abari bitabiriye kiriya gitaramo.

Uyu muhanzi aherutse kumurika umuzingo yise ‘Musomandera’.

Ni  umwe mu bahanzi bakora indirimbo nyarwanda kandi mu buryo bwa gakondo.

- Kwmamaza -

Imwe mu ndirimbo ze zikunzwe ni iyitwa ‘Cyane’.

Hari n’izindi ndirimbo ze zikunzwe nka ‘Rwagasabo’ ikaba indirimbo iri mu zikunzwe n’abakunda umuziki gakondo  w’Abanyarwanda.

Ubwo aheruka ku rubyiniro yabanje gusaba abakobwa bari aho guhaguruka akabaririmbira indirimbo yise ‘Cunda.’

Yagize ati: “ Nakuboneye akazina nkwita Cunda we, Cunda amata we.

Yahise akomereza ku ndirimbo irata ubwiza bw’umukobwa yandikiwe na Yvan Buravan.

Ruti avuga ko iriya ndirimbo we na Buravan  bayise ‘Nyambo’.

Yahise akomereza ku ndirimbo yise ’Amariza’, ayitura abakobwa ‘bazi’ ko ari beza.

Mu magambo y’abahanzi, Ruti yita Buravan izina rua Nkongi.

Yagize ati: “Nkongi yamfashije gukora umuzingo wanjye wa mbere, nagize amahirwe yo kumugira, yansigiye Imana, nanjye reka mbaririmbire indirimbo yansigiye, nyibaririmbire uko yayiririmbye.”

Uyu muhanzi yahise aririmba indirimbo Buravan yise ’Ni Yesu’  yasohotse kuri album ’Twaje’, imaze umwaka umwe.

Iyi ni yo ndirimbo uyu muhanzi wanyuze benshi muri iki gitaramo yarangirijeho igitaramo cye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version