Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Aravugwaho Kwiyahura Kubera Amafaranga Y’Ikibina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rutsiro: Aravugwaho Kwiyahura Kubera Amafaranga Y’Ikibina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2025 1:10 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Uburengerazuba.
SHARE

Mu Mudugudu wa Kinunu, Akagari ka Bushaka, Umurenge wa Boneza, mu Karere ka Rutsiro haravugwa inkuru y’umugabo basanze ari mu kiziriko cy’ihene yapfuye, bikavugwa ko yiyahuye ahunga umwenda wa Frw 5, 400,000 yari abereyemo ikibina.

Uwo mugabo yitwa Habiyaremye Pascal, akaba yari afite imyaka 48.

Yabaga mu kibina kitwa Twisungane Kinamba, kigizwe n’abantu 290 nk’uko umwe mubakigize yabitekerereje bagenzi bacu ba UMUSEKE.

Habiyaremye yari akibereye umwanditsi, bigakekwako ariya mafaranga ari yo yatumye yiyambura ubuzima kuko bagenzi be babonaga ko ibura ryayo ryamutesheje umutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, yabwiye itangazamakuru  ko ikibazo cy’icyo kimina bari bakigiyemo inshuro zigera kuri eshatu zose, abanyamuryango bavuga ko bataheba ariya mafaranga yose, ko abo yaburiyeho bose bagomba kuyishyura.

Munyamahoro yagize ati:  “Bari banditse bose baranasinya ko bazayishyura mu kwezi gutaha ariko nyakwigendera we ubona kubyakira biri kumugora, akavuga ko arengana”.

Gitifu avuga ko abaturanyi ba nyakwigendera bemeza ko nta kindi kibazo yari afite umuntu yaheraho akeka ko ari cyo cyamuteye kwiyambura ubuzima.

Yaboneyeho gusaba abacunga amafaranga ya bagenzi babo mu bimina kubikora neza, birinda ko ababuriraho kuko bitabura kugira ingaruka zabyo.

Uwapfuye yavugaga ko ayo yabona ari Frw 700,000.

Pascal Habiyaremye yari umuhinzi n’umucuruzi wa kawa, asize umugore n’abana batanu.

TAGGED:IkibinaKwiyahuraRutsiroUmugabo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Umupolisi Warashe Abashinwa Babiri Yakatiwe Urwo Gupfa
Next Article Menya Intara Ya Oromia Ishaka Umubano N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Kabila Arasomerwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Ebola Yagarutse Muri DRC

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

You Might Also Like

IbyamamareImyidagaduroMu Rwanda

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Abageni Bwari Bucye Basezerana Bakubiswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Ayo Kwishyura Abacukura Amabuye Mu Buryo Butemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?