Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Gucukura Umucanga, Amabuye Y’Agaciro…Bimwe Mu Byateje Njyanama Guseswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rutsiro: Gucukura Umucanga, Amabuye Y’Agaciro…Bimwe Mu Byateje Njyanama Guseswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 June 2023 3:52 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bakomoka mu Karere ka Rutsiro kandi akaba akurikiranira hafi ibihabera yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa ko na mbere y’uko Meya Triphose Murekatete n’abo bakoranaga beguzwa, hari ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umucanga bamwe muri bo bari bafitemo ibigo by’ubucuruzi.

Ibi ngo bigatuma babihugiramo ntibakurikirane iby’abaturage.

Uwo muturage utashatse ko tumutangaza amazina yatubwiye ati: “Nk’umuntu uvuka mu Karere ka Rutsiro nababajwe no kumva ko Njyanama yose yegujwe kandi ngo yegujwe kubera kunanirwa inshingano. Ntabwo bari bazi neza ibyo bagiye gukora cyangwe se birengagije nkana inshingano bari bahamagariwe, ntibanagisha inama kuko mu kazi nk’aka biba bisaba no kugisha inama abakuruta, abandi mukorana cyangwa abagukuriye, urumva ko ibyo byose byabuze”

Avuga ko yari asanganywe amakuru avuga ko muri Rutsiro hari hasanzwe ikibazo cy’abacukuraga amabuye y’agaciro n’umucanga bamwe mu bagize Nyobozi bakaba bafitemo ibigo, ntibumvikane hagati yabo nk’abayobozi ndetse ntimbumvikane na Njyanama.

Ikindi ngo ni uko ubu bwumvikane buke bwabaga hagati y’abagize Inanama njyanama ubwabo, batumvikanaga ku mafaranga yavaga muri ubwo bucukuzi bw’umucanga cyangwa amabuye y’agaciro.

Amakuru tugikusanya neza avuga ko umucanga bacukuraga wagurishwaga no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ikindi ni uko hari abantu bahoze mu buyobozi mu nzego za Politiki bakuwe mu nshingano zabo mu mezi ashize, bavugwa muri iyi dosiye.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yirinze kugira icyo abihingutsaho…

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyimana yirinze kugira icyo yerura ku mpamvu zo kweguzwa kwa Njyanama ya Rutsiro ahubwo avuga ko byatewe no kudateza imbere abaturage.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki, 28 Kamena 2023, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, byasohoye itangazo rivuga ko hasheshwe Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro nyuma yo kubona ko ubuyobozi bw’Akarere ‘bwateshutse ku nshingano zabwo’.

Prosper Mulindwa niwe wahise ugirwa umuyobozi wa Rutsiro w’agateganyo, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe igenamigambi n’igenzurabikorwa.

RBA yabajije Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu impamvu nkuru zatumye nyobozi yose yegura, undi asubiza ko bariya bayobozi batabashije kuzuza inshingano zabo zo guteza imbere abaturage.

Yavuze ko inshingano z’Inama Njyanama zisanzwe ari ngari, ariko by’umwihariko harimo gufata ibyemezo byose ndetse n’ingamba zose zigamije iterambere ndetse n’imibereho myiza y’abaturage, ibyo rero Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro ‘byarayinaniye’.

Ngo niyo mpamvu hafashwe icyemezo cyo gusesa Inama Njyanama nk’uko amategeko abiteganya.

Icyakora amakuru yari amaze iminsi avuga ko abenshi mu bayobozi bakuru b’Akarere ka Rutsiro bamaze uba abacuruzi kurusha ko uko ari abayobozi.

Ibi byatumye batamenya uko abaturage babo babayeho.

Mu buryo busa n’ubwihunza gusubiza ikibazo mu buryo bweruye, Minisitiri  Musabyimana yagize ati: “ “Ikigaragara ni uko Inama Njyanama yananiwe akazi, ubwo impamvu zabitera ni nyinshi, ubwo hashora kubamo n’izo mwavuze cyangwa izindi mutavuze.”

Yasabye abaturage b’Akarere ka Rutsiro ndetse n’abandi bose kutumva ko byacitse.

 

TAGGED:AgaciroAmabuyefeaturedMeyaRutsiroUmucangaUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abayobozi Ba Rutsiro Bazize Kudateza Imbere Abaturage-Min Musabyimana
Next Article Perezida Kagame Yateye Igiti No Muri Seychelles
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?