Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rutsiro: Umubyeyi Wonsaga Yakubiswe N’Inkuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu Rwanda

Rutsiro: Umubyeyi Wonsaga Yakubiswe N’Inkuba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2025 9:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inkuba zikunze gukubitira abantu muri Rutsiro
SHARE

Kuri uyu wa Mbere tariki 13, Mutarama, 2024 Imanazibayo Solange w’imyaka 29 y’amavuko yapfuye azize inkuba yamukubise ari konsa uruhinja rw’amezi icyenda. Yari atuye mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro.

Abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko inkuba yamukubitiye mu rugo rw’umuturanyi yagiye kuhugama.

Asize umwana w’imyaka irindwi n’uwo yonsaga kandi nta mugabo  babanaga.

Bisangabagabo Sylvèstre uyobora Umurenge byabereyemo avuga ko uwo mwana warokotse iyi nkuba yahise ahabwa Nyirakuru ngo abe ari we uba uri kumwitaho.

Uwo mubyeyi we afite imyaka 65.

Gitifu avuga ko ubuyobozi bwiyemeje gukomeza gukurikirana ubuzima bw’uwo mwana, bigakorwa ku bufatanye n’izindi nzego kugira ngo atabuzwa uburenganzira bwe bitewe n’ibyago Nyina yahuye nabyo.

Ubuyobozi bwavuze ko buzakomeza gukurikirana imikurire ye na mukuru we wajyanywe ahandi mu miryango yabo.

Bisangabagabo yihanganisha umuryango wabuze umuntu n’abo inkuba yahungabanyije bakajyanwa kwa muganga, yibutsa abaturage ko aka gace gakunze kwibasirwa n’inkuba cyane.

Umurambo wa nyakwigendera  wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda.

Rutsiro na Karongi nitwo turere dukunze kwibasirwa n’inkuba kurusha utundi mu Rwanda, ahanini bigaterwa n’imiterere yatwo irimo no kuba dufite ubutaka buhinitse amabuye y’agaciro menshi.

TAGGED:IbitaroIbizaInkubaKonsaMurundaRuhangoRutsiroUmubyeyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kuva 2013 Hamaze Gutozwa Intore 559,686- Min Bizimana
Next Article Kagame Yaganiriye Na Tinubu Ku Mubano W’Igihugu Cye N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?