Tshisekedi Yagiye Muri Qatar

Ku mpamvu zitarashyirwa ahagaragara mu itangazamakuru, Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Tshisekedi yasuye ubwami bwa Qatar.

Yaganiriye n’umuyobozi w’iki gihugu Tamim Bin Hamad yamwakiririye mu ngoro ya Amiri Diwan.

Qatar ni igihugu kizwiho kuba umuhuza mu bibazo bitandukanye ku isi, bikavugwa ko ishobora kuba iri mu kibazo cya DRC ifitanye na M23 ariko ishinja u Rwanda gufasha.

Ibyavuye mu biganiro hagati ya Perezida Tshisekedi na Amir wa Qatar bizamenyekana mu gihe kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version