Rwamagana : Croix-Rouge Y’u Rwanda Yatashye Ikigo Cy’Urubyiruko

Iki kigo cyafunguriwe mu Murenge wa Mwulire muri Rwamagana

Kuva kuri uyu wa 20 kugeza kuwa 22, Ugushyingo, 2024, mu Karere ka Rwamagana hateraniye inama ihuza Croix-Rouge y’u Rwanda n’ abafatanyabikorwa bayo.

Yamurikiwe ikigo cyo kuzafasha urubyiruko kwihangira imirimo bikazatuma biteza imbere.

Kuri uyu wa kane taliki 21, Ugushyingo, 2024, nibwo icyo kigo cyatashywe  ku mugaragaro cyatangizwa na Guverineri  y’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa.

Cyubatswe mu Murenge wa Mwurire, kigizwe n’inyubako zirimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, ahatangirwa inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ahatangirwa ubufasha ku bagize ihungabana, ahatangirwa serivisi z’ikorabuhanga n’ibibuga by’imikino y’intoki.

- Kwmamaza -

Bamwe muri urwo rubyiruko bavuga ko icyo iki kigo kizabagirira akamaro binyuze mu byo bazakigiramo harimo icyumba cy’ikoranabuhanga kizafasha buri wese ufite impamyabumenyi kubona aho yihugurira kugira ngo arebe ko yakwihangira akazi cyangwa agakora ak’abandi kandi neza.

Uwitwa Uwimana Grace avuga ko kuba barakegerejwe aho batuye bizabafasha kugera ku iterambere byihuse.

Ati: “Ubuzima bwacu bwatangiye guhinduka ugereranyije n’aho ikigo cy’urubyiruko tukiboneye. Mbere ubuzima bwari bumeze nabi cyane twishimye igikorwa kandi twizeye ko kizahindura byinshi cyane.”

Undi witwa Nshimiyimana Thomas avuga ko bagiye kuba ijisho rya bagenzi babo ku buryo nta numwe uzatana ngo asubire mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi ahubwo bakahagurukira gukora ibikorwa bibateza imbere.

Ati: “Twafataga urugendo tugiye gukinira Rwamagana kuri St. Aloys ahandi ariko kuba batwegereje ibikorwa dukorera siporo aha ngaha, bizaturinda kujya no mu ngeso mbi,muri rusange kigiye kuziba ibyuho bitandukanye byatsikamiraga iterambere rw’urubyiruko rwa Rwamagana.”

Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, agaragaza ko impamvu bafashe iya mbere bakubaka iki kigo cy’urubyiruko ari uko urubyiruko ari amaboko y’igihugu.

Icyakora avuga ko ari narwo rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, guterwa inda ku bana bakiri bato ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.

Avuga ko nk’umuryango utabara imbabare bazi neza akamaro k’urubyiruko, uruhare rwabo  mu gufasha abahuye n’ibibazo byo mu mutwe, ababaswe n’ibiyobyabwenge ndetse no gufasha abatewe inda guhangana n”ibyo bibazo.

Ibyo hamwe n’ibindi biri mu byo urubyiruko rwitezweho kuzafasha abantu mu gihe kiri imbere.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Rubingisa Pudance yavuze ko iki kigo cy’urubyiruko ari amahirwe adasanzwe ku baturiye iki gikorwaremezo, kandi urubyiruko rugakataza mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Ati: “Harimo ibigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe, dukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye. Aha rero ni ahantu hafunguriwe urubyiruko rwose rutuye hano kugira ngo ruyoboke iki kigo. Nanone ni gahunda umurongo igihugu cyafashe kugira ngo ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bijye ku baturage aho batuye, hagamijwe kwihuta mu cyerekezo cy’iterambere.”

Pudence Rubingisa uyobora Intara y’Uburasirazuba ashima imikorere ya Croix Rouge

Avuga ko batekereje kwegereza urubyiruko  biriya  bikorwa mu midugudu aho rutuye kugira ngo habeho gukumira ibibazo kuko kubikumira ari byo byiza kurusha kubireka bikaba hanyuma hagakurikiraho kubirwanya.

Guverineri Rubingisa yibukije abaturage kugira uruhare mu gushishikariza abana babo kwitabira gahunda urubyiruko ruhabwa no gufata neza ibikorwa remezo begerejwe.

Abitabiriye ibi birori beretswe bimwe mu bikoresho Croix Rouge izashyira muri iki kigo
Abitabiriye iki gikorwa babonye n’uburyo bwo kwidagadura bakina Basketball
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version