Rwanda: 35% By’Ibyemezo By’Inkiko Nibyo Bishyirwa Mu Bikorwa

Someone wearing black shirt pressing the imbalance scale on black glass desktop and black background, cheating in a lawyer's office, Concept of injustice, espionage, partiality, law.

Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yabwiye abandi bayobozi mu nzego zitandukanye basanzwe bari muri FPR-Inkotanyi ko kimwe mu bibazo u Rwanda rufite mu butabera bwarwo ari uko ibyemezo by’inkiko bidashyirwa mu bikorwa uko byakabaye.

Ngo ijanisha rito niryo rishyirwa mu bikorwa, hakabaho irangizarubanza.

Minisitiri Gasana avuga ko iki ari ikibazo kubera ko burya ubutabera nyabwo ari ubutangiwe igihe, ibyemezo by’inkiko bigashyirwa mu bikorwa.

Ati: “ Dufite ikibazo cy’uko 35% by’ibyemezo by’inkiko ari byo gusa bishyirwa mu bikorwa.  Ibi kandi si ubutabera kubera ko ubutabre butangwa iyo icyemezo cy’urukiko gishyizwe mu bikorwa.”

- Advertisement -

Iyi mibare yatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda iteye inkeke kubera ko byumvikanisha ko abantu benshi babura ubutabera kubera ko ibyo inkiko zanzuye bitashyizwe mu bikorwa.

Uko bigaragara, iyi ni imwe mu mpamvu abaturage bajya babwira Perezida Kagame ko hari ibyemezo runaka batashyizwe mu bikorwa bakavuga ko runaka ari we wabigizemo uruhare kuko yabimenye akajya ahora amusiragiza.

Gusiragira mu nzego za Leta umuntu asaba ko icyemezo cy’urukiko cyashyirwa mu bikorwa ubwabwo ni uguhohotera umuturage.

Hari n’ibindi bibazo byihariye usanga bishingiye ku byemezo byafashwe n’inzego z’ubutabera rimwe na rimwe biba batafatanywe ubushishozi.

Urugero n’uko taliki 20, Nzeri, 2022 Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye ko ibyo guteza cyamunara inzu y’umuryango ufite abana umunani(8) biba bihagaritswe.

Ngo byafashwe  kubera ko kuyiteza cyamurana byari guteza ibibazo kurushaho.

Iyo nzu irazira ko ba nyirayo batarishyura ubukode bwa Frw 68,000.

Icyakora ibyo abunzi bari bemeje bw’uko uriya muryango ugomba kwishyura ayo mafaranga byo bigomba gukurikizwa.

Iby’uko cyamunara iba ihagaritswe bavugiwe  mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga  ubwo hatangizwaga  ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza n’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage.

Iyi nyubako  yasabirwaga cyamunara ubusanzwe ifite agaciro ka Miliyoni  Frw 16.

Abunzi n’umuheshawinkiko w’umwuga bifuzaga  ko itezwa cyamunara byihuse kugira ngo hishyurwe ideni rya Frw 68,000 uyu muryango ubereyemo uwo bafasheho ubukode.

Ikindi kibazo kikiri mu byugarije ubutabera bw’u Rwanda ni ubucucike bukabije muri gereza zarwo.

Abakurikirana uko ubutabera mu Rwanda butangwa, basanga ikibazo cy’ubucucike bukabije mu magereza y’u Rwanda gikomeye kandi ngo akenshi giterwa n’abashinjacyaha bihutira gufungisha abantu hatabayeho iperereza rirambuye no kureba niba nta bundi buryo abakekwaho ibyaha bakurikiranwa badafunzwe.

Batangaza ko abafungiye muri gereza zo mu Rwanda barenze ubushobozi bwazo bwo kubacumbikira ku kigero cya 174%.

Inyigo yiswe ‘Policy Research on the Implementation of Alternatives to Imprisonment in Rwanda’ yakozwe na Transparency International Rwanda ivuga ko hari abagororwa 84,710 barimo abantu 11,000 bafunzwe by’agateganyo.

Hari n’abafungwa byitwa ko ari iby’agateganyo ariko uko iminsi ihita indi igataha, ugasanga imyaka irashize indi iratashye, bataragezwa imbere y’urukiko.

Ibi bibazo hamwe n’ibindi bireba ubutabera ndetse n’izindi nzego z’imibereho y’Abanyarwanda biri mubyo abagize Congres ya FPR-Inkotanyi baganiriyeho.

Iyi Congress yatangijwe kuri uyu wa Gatanu itangizwa na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version