Rwanda: Ababyeyi Batita Kubo Babyaye Basabiwe Ibihano Bishingiye Ku Itegeko

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, National Rehabilitation Servises, Bwana Fred Mufuluke aherutse kuvugira mu ruhame ko aho ibintu bigeze, ari ngombwa ko Leta ihana ababyeyi babaye ba Terera Iyo, ntibite ku burere bw’abo bibarutse.

Mufulukye yemeza ko Leta y’u Rwanda ntacyo iba itakoze ngo irwaze Umunyarwanda arebe ko yasubira mu buzima bukurikiza amategeko, akore ibikwiye.

Avuga ko kuba hari abana bagororerwa mu bigo bya Leta ari umuhati iba yashyizeho ariko ngo ubusanzwe amategeko arimo n’Itegeko nshinga avuga ko umwana w’u Rwanda arererwa mu muryango.

ikora ibishoboka byose ikabanza kurwaza Umunyarwanda, kugira ngo ashobore gukora ibikwiye, ariko ngo uhereye no kw’itegeko Ishinga rya Repabulika y’u Rwanda, umwana arererwa mu muryango.

- Advertisement -

Icyakora yemeza ko hari ababyeyi batakigira icyo bitaho, bityo ko inzego zikwiye gukorana kugira ngo babihanirwe ‘nibiba ngombwa banafungwe.’

Aherutse kubitangariza mu muhango wo gusura abagororerwa mu Kigo cy’igororamuco cya Gitagata, kiri mu Kagari ka  Gitagata, mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.

Kigali Today yasubiye mu byo Mufuluke yavuze aho yagize ati: “Hari n’andi mategeko, itegeko ry’umuryango, itegeko rirengera abana, ingingo zirahari ziteganya n’ibihano ku mwana wavukijwe uburenganzira, icyo tugiye gukora ni ugufatanya n’inzego. Tumaze iminsi twigisha, bizakomeza, ariko turabona no guhana bigomba kuzamo, kugira ngo abarenga ku nshingano babibazwe”.

Yunzemo ko hari n’ibihano biteganyijwe bijyanye no gufunga, ibijyana n’amande byose bigakorwa bitewe n’uburemere bw’ikibazo.

Mufuluke avuga ko kubanza kwigisha no gufasha byakozwe igihe kirekire ariko ngo abantu bitege ko n’ibihano bigenwa n’amategeko nabyo bizaboneka.

Ati: “ Kandi muzabibona!”

Umubyeyi witwa Jean Pierre Tujyimbere wari waje muri kiriya gikorwa yavuze ko hari ababyeyi bakuye abana babo umutima k’uburyo umwana abona Se akihisha cyangwa umutima ugatera.

Bituma hari bamwe muri bo bahunga iwabo bakajya gushakira amahoro hirya.

Aho ngo ni hamwe mu hava ibibazo, umwana akaba ikirara.

Mu kigo cya Gitaganta hari kugororerwa abantu 325 barimo abagore 147, abakobwa 35 hamwe n’abana bato 143, bafatiwe mu bice bitandukanye by’igihugu bari mu bikorwa by’ubuzererezi.

Hari umwana waganirije itangazamakuru avuga ko yavuye iwabo ahunga ko bamukoreshaga imirimo imuvuna.

Ubushakashatsi butandukanye ndetse n’ibitangazwa n’abashinzwe uburenganzira bw’abana bavuga ko amakimbirane mu miryango ari yo atuma abenshi bahunga iwabo.

Uretse ikigo ngororamuco cya Gitagata, mu Rwand  hari ibindi  birimo icya Iwawa mu Karere ka Rutsiro, n’ikigo cy’i Nyamagabe, byose bikaba bigororerwamo abasaga 5,000.

Share This Article
5 Comments

Leave a Reply to link slot gacor 2022 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version