Senegal: Impanuka Yahitanye Abantu 40

Amarira ni menshi mu bice bitandukanye bya Senegal nyuma y’uko abantu 40 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’impanuka ya bisi ziherutse kugongana.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe na Polisi ya kiriya gihugu zishobora kuba zarayiteye ni umuvuduko mwinshi no kuba bisi nyinshi zo muri kiriya gihugu zishaje.

Impanuka yaguyemo bariya bantu bivugwa ko yatewe n’uko ipine ryavuyemo imwe ikarenga umukono wayo ikaboneza mu wundi ikahasanga indi bikagongana.

Imibare ivuga ko ‘abandi bantu 100’ ari bo bayikomerekeyemo ku ikubitiro.

- Advertisement -

Byabaye ku Cyumweru bibera ahitwa Kaffrine.

Umubare w’abayiguyemo wongerewe n’uko abakomeretse cyane baje gutakaza ubuzima nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Minisitiri w’Intebe wa Senegal witwa Amadou Ba  yatumije abafite aho bahuriye n’ibinyabiziga ndetse n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo baganire icyakorwa ngo impanuka zigabanuke cyane.

Umwe mu myanzuro yafashwe ni uko nta bisi cyangwa amakamyo aremereye bizongera kwemererwa gukora guhera saa tanu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Senegal nicyo gihugu cya mbere mu bigize Afurika y’i Burengerazuba kibasirwa n’impanuka.

Abantu 700 nibo bake bicwa nazo ku mwaka nk’uko bitangazwa na AFP.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version