Rwanda: Abafite Ibinyabiziga Bisohora ‘Imyotsi Yanduye Cyane’ Bagiye Gufatirwa Ingamba

K’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije, REMA, mu Rwanda hatangijwe ubukangurambaga busaba abafite ibinyabiziga kubisuzumisha hakarebwa niba imyotsi bisohora itarimo ibinyabutabire bihumanya ikirere ku rwego rutihanganirwa mu Rwanda.

Polisi kandi isaba abashoferi kwitabira gahunda yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange (public transport)  aho gukoresha cyane imodoka z’abantu ku gito cyabo.

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere

Intego ngo ni ukugabanya ingano y’imyuka imodoka  zisohoka ihumanya ikirere.

REMA na Polisi basaba abashoferi gusuzumisha no gukoresha ibinyabiziga ku gihe n’igihe ari ngombwa.

- Kwmamaza -

Ku rukuta rwa Twitter  rwa Polisi y’u Rwanda handitseho ko abashoferi n’abandi bafite ibinyabiziga bagomba gupimisha ubuziranenge bw’umwotsi usohorwa n’ikinyabiziga, bigakorwa  mu gihe runaka cyagenwe.

Kubera iterambere ry’u Rwanda, abaturage barwo bafite ubushobozi bwo kugura imodoka ariko kimwe mu bibazo ibi biteza ni uko bagura izakoze bityo zishobora gusohora imyuka irimo ibinyabitabire bihumanya cyane ikirere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police, (SSP) Réne Irere yabwiye Taarifa ko batangije ubukangurambaga bagamije kubwira abafite ibinyabiziga ko ibyuka biva mu modoka zabo bihumanya bityo ko bagombye kwegera ibigo byitwa Contrôle Technique bikabarebera ikibazo kigacyemurwa hakiri kare.

Ati: “ Icyo turi gukora muri iki gihe ni ukwigisha abashoferi uko bakwirinda iki kibazo, bakamenya ingaruka biriya byuka bigira ku kirere bityo bakajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo hakiri kare…”

SSP Irere avuga ko nyuma yo gusobanurira abashoferi uko ikibazo giteye, bababurira ko nibatagicyemura, bazabihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ry’umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police, (SSP) Réne Irere

Abajijwe niba hari igihe runaka cyagenwe cyo guhana abazaba bataracyemura kiriya kibazo, SSP René Irere yavuze ko nta gihe baragena kuko inzego zikireba uko abo zizakorera bangana, igihe bizafata…byose bigakorwa hirindwa ko hari uwazavuga ko yabuze aho akoresha cyangwa yageze yo ntibamukorere kuko nta bakozi cyangwa ibikoresho bafite.

Aburira abashoferi ko byaba byiza kurushaho bagize umutima wumvira, bakajya gusuzumisha ibinyabiziga byabo hakiri kare kuko bidatinze abazafatwa imodoka zisohora ibyuka bihumanya cyane ikirere, bazabihanirwa.

Hagati aho kandi Polisi  ikangurira abaturage gukomeza kwibuka akamaro ko kwirinda impanuka binyuze mu kwirinda umuvuduko, guha abanyamaguru umwanya bakambukira aho bagenewe, abashoferi bakibuka akariro gacye na feri kandi abamotari bikazibukira ibyo kurenga umurongo uba mu mahuriro y’umuhanda, Feux Rouges.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version