Perezida Kagame Yahuye Na Tshisekedi Baganira Ku Bireba Ibihugu Byabo

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yaraye ahuriye na mugenzi we uyobora Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahitwa Aqaba muri Jordan baganira ku bibazo bireba ibihugu byabo.

N’ubwo ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda hatanditseho ibikubiye mu biganiro Kagame yagiranye na Tshisekedi, birashoboka ko batabuze kuganira ku kibazo cy’umutekano mucye u Rwanda ruvuga ko abarwanyi bari muri kiriya gihugu bashobora kuzaruteza bidatinze!

Mu minsi micye ishize, Perezida Paul Kagame yabwiye abanyacyubahiro bari bateraniye mu Ngoro ishinga amategeko y’u Rwanda ko muri iki gihe u Rwanda ruhanze amaso muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hari mu muhango wo kwakira indahiro za Minisitiri mushya w’ibikorwa remezo Dr Ernest Nsanzimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Eng. Uwase Patricie.

- Advertisement -

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kwihanganira ikibazo cy’abashaka kuruhungabanya bamaze imyaka irenga 25 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo , ubutegetsi bw’aho bubizi ndetse n’Umuryango mpuzamahanga ubizi ariko ‘bagakomeza kukirera.’

Yareruye avuga ko nibiba ngombwa u Rwanda ruzajya kucyicyemurira kuko ngo hari ubwo iyo ibintu byose byanze, ‘umuntu afata umwanzuro ntawe agishije inama.’

Umukuru w’igihugu yabwiye abari bamuteze amatwi barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Abagize Guverinoma, Inteko ishinga amategeko imitwe yombi n’abandi banyacyubahiro barimo n’abagaba b’ingabo z’u Rwanda ko ruzi neza ko hari abanzi barwo bari muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kandi ko igihe n’ikigera ruzabasangayo niba ibyo kuganira ngo bave mu byo barimo byanze.

Yavuze ko ku byerekeye intambara, u Rwanda rufite abantu babyumva cyane bityo ko niba kuganira ngo abarwanga babireke byanze, ruzafata umwanzuro rukajya kubivuna.

Perezida Kagame yavuze ko kubera ko u Rwanda ari igihugu gito, rudashaka ko hari intambara yarwanirwa ku butaka bwarwo,  ruzajya rusanga umuriro aho uje uturuka.

Icyo gihe yagize ati: “Ikibazo duhanzeho amaso ni ikibazo cyo muri Congo. Impamvu duhanzeyo amaso ni FLDR n’indi mitwe iri muri Congo ishobora kuvanga na ADF kubera ko kugeza ubu urabona ko hari connections[imikoranire], ibyo tubihanze amaso ariko ibyo tuzabicyemura uko dukwiye kubicyemura.”

Yavuze ko mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu ntambara, hari aho rwinginga, hari aho rwumvikana, hari aho rusaba, hari n’aho rufata umwanzuro rugakora igikwiye mu maso yarwo iyo ibintu byarenze umurongo.

Ngo iyo bigeze aho, u Rwanda rucyemura ikibazo rutagize uwo rusaba.

Icyakora yunzemo ko ibintu bikiri kuganirwa ho kugira ngo ikibazo gicyemurwe bigizwemo uruhare n’abo bireba bose, bakacyumvikanaho.

Kuri Perezida Kagame, umutekano w’u Rwanda niwo uza ku mwanya wa mbere kuko iyo uhungabanye nta kindi gishobora gukorwa.

Tugarutse ku biganiro Kagame yaraye agiranye na Tshisekedi,  ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda handitse ko ‘byagenze neza.’

Hagati aho, mu Nama ya Aqaba Perezida Kagame yahuye n’aabandi bayobozi b’ibihugu barimo n’uwa Mozambique Filip Nyusi.

Mu By’Umutekano U Rwanda ‘Ruhanze Amaso’ Muri DRC

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version