Rwanda: Abakozi Ba Leta BAYIBYE Ibizamini By’Akazi Kimwe Bakakigurisha Frw 500,000

RIB yatanye muri yombi abakozi umunani bo mu nzego za Leta nyuma y’ igihe ibakoraho iperereza ku byaha byo kwiba no kugurisha ibizamini by’akazi.

Abo bakozi barimo abagenzuzi b’imari(internal auditors), abashinzwe ishoramari n’umurimo.

Umwe muri bo ni umugenzuzi mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe amakoperative, undi akora muri RGB, umukozi w’Akarere ka Ruhango, uwo mu Karere ka Ngoma, umukozi mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, uwo mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, uwo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, n’undi wo mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara.

RIB yafashemo abantu umunani

Abo bose bakurikiranyweho ibyaha bitanu:

- Advertisement -

-Gusaba no kwakira indonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kudasobanura inkomoko y’umutungo, kwinjira mu makuru abitswe muri mudasobwa cyangwa mu rusobe rwa mudasobwa no kwiyitirira umwirondoro.

Ubugenzacyaha bwaraperereje bumenya uko ibyo byaha byakozwe.

Amakuru yeretse RIB ko abakoze ibi byaha bibaga ibizamini muri système ya Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, iyi système yitwa e-recruitment, ababyibye bakabigurisha abagiye guhatanira umwanya w’akazi runaka.

Ikizamini bakigurishaga amafaranga agera kuri Frw 500,000 cyangwa akarenga bishingiye ku uguciririkanya.

Ubugenzacyaha buvuga ko bukomeje iperereza kugira ngo hatahurwe n’abandi baba baragiye mu mirimo muri ubwo buryo.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha, Dr. Thierry. B. Murangira avuga ko ibyaha bariya bantu bakurikiranyweho bihanishwa ibihano bitandukanye, igito muri byo kikaba icy’imyaka ibiri n’aho igihano kinini kikaba imyaka 10.

Hejuru y’iyi myaka y’igifungom hiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda( Frw) yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye cyangwa z’umutungo adashobora kugaragaza aho ukomoka mu buryo bwemewe n’amategeko.

Dr. Murangira yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko uburinganya na ruswa ari ibyaha bihanwa n’amategeko bityo bakwiye kubyirinda.

Dr. Murangira asaba abantu kureka ibyaha

Avuga ko kwiba ibizamini ari bibi mu buryo bubiri kuko, ubwa mbere, ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko bikaba no guhemukira uwari butsindire uwo mwanya binyuze mu ipiganwa rigenwa n’amategeko.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version