Umwaka urenga urashize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihagaritse igice kinini cy’ inkunga ahanini zifashishwaga mu buvuzi no muri gahunda zo kurwanya Virusi itera SIDA bita VIH.
Amafaranga yayishyirwagamo yari muri gahunda yiswe ‘President’s Emergency Plan for AIDS Relief (PEPFAR) yo gufasha abantu kubona imiti igabanya ubukana bw’iriya virusi mu maraso yabo bityo bakabana nayo igihe kirekire.
Ahanini, iyi nkunga yatabaraga abatuye Afurika( harimo n’u Rwanda) n’abo mu bihugu bimwe bya Aziya.
Raporo iheruka y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS) yagaragaje ko kuba imiti irinda kwandura Virusi itera SIDA yo kunyobwa mbere cyangwa nyuma yo gukora imibonanao mpuzabitsina( mu Cyongereza bayita Pre-Exposure Prophylaxis PrEP) itakiboneka kubera imyanzuro ya Trump hari abo byashyize mu kaga.
Trump yafashe uwo mwanzuro kubera politiki ye yise Make America Great Again (MAGA) irimo byinshi birimo no kugabanya amafaranga Leta ikoresha muri byinshi byiganjemo inkunga itera amahanga.
Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, kiri mu byahise bihagarika imirimo byakoreraga mu bihugu bya Afurika n’ahandi ku isi kandi amafaranga yacyo yagiriraga akamaro inzego z’ubuzima n’izindi.
Mu gushaka kumenya ubukana bw’iki kibazo nyuma y’umwaka urenga gato gitangie, Taarifa Rwanda yaganiriye n’abafite ubwandu bwa SIDA batubwira niba hari igabanuka babonye mu bwinshi cyangwa mu bwiza bw’imiti bahabwaga.
Mukandekezi Beatha w’imyaka 40 wo mu Mudugudu Intangarugero mu Kagari ka Rango – B mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye ni umwe muri bo.
Avuga ko igihugu gikora uko gishoboye iyo miti ntibure.
Ati: “Nta munsi n’umwe nari najyayo ngo bambwire ngo imiti yabuze kereka kera [ mu myaka ine ishize ] ubwo nari nkiri ku bwoko bubiri bw’iyo nafataga. Icyo gihe ubwo nasangaga ubwoko bumwe budahari, nasubiraga yo bakabumpa ariko ubu igihe cyose iyo ngiye yo ndayibona .”
Uyu mubyeyi w’abana babiri umaze hafi imyaka icumi yanduye avuga ko akibimenya yabayeho nabi, ahangayikiye ko abandi bazabimenya bakamuha akato.
N’ubwo imiti yari ihari, ubwinshi bw’abari bayikeneye bwamuteraga kumva ko hari ubwo yazajya kuyifata akayibura.
Mu gihe amaze ayifata, we avuga ko atigeze ayibura cyangwa ngo imuhende.
Beatha asanzwe afatira imiti ku bitaro bya Kaminuza bya CHUB biri mu mujyi wa Huye.
Ibi kandi abihurizaho na Jerémie Nyirinkwaya akaba umujyanama w’ubuzima muri uyu Mudugudu.
Avuga ko nta mpinduka zidasanzwe zigeze zibaho mu buryo abanduye SIDA bagerwaho n’izi serivisi z’ubuvuzi.

Ati: “Nshingiye ku bo nganira nabo kuko dukorana umunsi ku munsi bakananyereka abadafata imiti nkabaganiriza, nta wigeze ambwira ko yaba yaragiye kwa muganga nk’uko bisanzwe ngo abure imiti cyangwa atinde kuyihabwa bitewe nuko idahari.”
Hari igabanuka ryabaye
Ku rundi ruhande, Ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta [Rwanda NGO Forum ] ryemeza ko nubwo ‘nta kibazo kinini kandi gikomeye’ cyabaye mu itangwa ry’iyi miti,; kuva izo nkunga zahagarara habaye igabanuka rikomeye rya bimwe mu bikoresho byifashishwa na benshi bari mu byiciro by’abaturage bafite ibyago byinshi byo kwandura by’umwihariko urubyiruko birimo udukingirizo.
Ibindi bikoresho byabuze ni amavuta abakora imibonano mpuzabitsina babihuje bakenera bita ‘Lubricants’, hakiyongeraho ko n’amikoro yo gutegura ngo gukora ubukangurambaga bwo kwikingira ngo abantu batanduzanya yagabanutse.
Umuyobozi muri Rwanda NGOs Forum ushinzwe ibikorwa( Program Manager) yabwiye Taarifa Rwanda uko iki kibazo kifashe.
Ati: “Ibijyanye nuko abantu babona imiti ntekereza ko nta mpinduka zabayeho ahubwo wenda navuga ko ingaruka zabayeho mu buryo bw’ubwurinzi ndetse bimwe mu bikoresho byakoreshwaga na benshi mu rubyiruko byagabanutse cyangwa se binashira ku isoko. Ariko mu kijyanye no kwivuza ho nta kibazo cyabayemo.”
Ubuyobozi bw’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, nta makuru kuri iyi ngingo bwaduhaye.
Dr. Gisèle Mujawamariya wari umuyobozi w’agateganyo w’ishami rya RBC rishinzwe kurwanya SIDA mu Ugushyingo 2025 yabwiye The New Times ko nta kibazo cy’imiti igabanya ubukana bwa SIDA igihugu cyari gifite.
Yagize ati: “Ducungira hafi uko ububiko bw’iyo miti buhagaze kandi igihugu kiyihagijeho.”
Gahunda ya PEPFAR yari ifite uruhare rukomeye cyane mu kuvura HIV mu Rwanda.
Isesengura ryasohotse mu 2026 rivuga ko PEPFAR yateraga inkunga ingana hafi ya 50% y’iyo miti urebye uko imibare yari imeze mu mwaka wa 2023–2024.
U Rwanda rushaka kubaka ubushobozi bwatuma abaturage barwo bakomeza kubona iyo miti n’iyo nkunga ya Amerika yakomeza kuganywa cyangwa igakurwaho burundu.

