Edward Rukidi Nyabongo I uherutse kwima ingoma y’ubwami bwa Tooro yatangiriye imirimo ye mu mibanire na rubanda aha abana bato urukingo rw’iseru.
Ni urukingo rugenewe abana bafite hagati y’amezi icyenda n’amezi 59 bagera kuri miliyoni 5.5 baba mu bwami bwa Tooro n’ahandi muri Uganda, intego ikaba iy’uko abana miliyoni 7.6 bagomba kuba bahawe uru rukingo rw’imwe mu ndwara zica abana bakiri bato bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Daily Monitor ivuga ko abana benshi bitabiriye iki gikorwa n’ubwo hari aho bamwe mu babyeyi babigenzemo buhoro nko mu Ntara ya Wakiso, aha hakaba ari rwagati muri Uganda mu gice cyegereye Kampala.
Ni igikorwa kizamara iminsi itanu kandi nk’uko Dr. Michael Baganizi wo mu ishami ry’inkingo muri Minisiteri y’ubuzima yabivuze, iyi gahunda imaze kugera ku bana bangana na 72% by’abana bose bazakingirwa.
Ubu hasigaye kubakingira mu minsi ibiri ni ukuvuga ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere italiki 05, Ukwakira, 2026 gahunda ikaba irarangiye.
Dr. Rita Atungonza wungiriye Umuyobozi mukuru mu rwego rushinzwe gukingira abana muri Minisiteri y’ubuzima ya Uganda avuga ko gukingira abo bana ku rwego rwihuse gutyo byatewe n’uko iseru iri kuboneka henshi.
Yabwiye The Monitor ati: “ Buri cyumweru tubona imeli [email] itubwira ko aha n’aha habonetse ubwandu bushya bw’iseru.”
Avuga ko ibintu bitakomeza gutyo kuko hatabayeho gukingira abana hakiri kare byazatuma icyorezo gifata intera abaganga batazashobora gukoma imbere.
Imibare itangwa n’inzego z’ubuzima muri Uganda ivuga ko umwaka wa 2025 warangiye hari Intara 66 iseru igaragayemo kandi yongeye kuhagaragara mu gihe gito cyakurikiyeho.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Chris Baryomunsi yemeza ko intego yo gukingiza abana bose Leta yiyemeje nigerwaho, bizatuma igihugu gishyiraho uburyo bufatika bwo kwirinda ko iriya ndwara yakomeza guhitana abana bacyo, abandi ikabanegekaza.
Iseru (measles mu Cyongereza) iterwa na virusi y’iseru (measles virus), ikaba virusi yo mu bwoko bwa Morbillivirus yo mu muryango wa Paramyxoviridae.
Ni imwe mu ndwara zandura cyane ku isi. Umuntu uyirwaye ayanduza abandi cyane cyane binyuze mu gukorora cyangwa kwitsamura kuko uduce duto tw’amacandwe n’umwuka uturutse mu mazuru n’umuhogo w’uyirwaye biri mu bitwara virusi mu kirere ikagera kuri benshi.
Ikibazo cy’iyi virusi ni uko ifite ubushobozi bwo kumara amasaha abiri mu kirere ishaka aho yakwinjira.
Iyo umuntu akoze ku bikoresho cyangwa ahantu hari virusi, hanyuma agakora ku munwa, ku mazuru cyangwa ku maso aba ayiyanduje.
Umuntu uyirwaye ashobora kwanduza abandi guhera ku minsi igera kuri ine mbere y’uko atangira gusesa ibiheri, kugeza ku minsi ine nyuma y’aho, bivuze ko ashobora kwanduza abandi kuko aba atazi ko arwaye.
Abugarijwe kurusha abandi ni abana batarakingirwa cyangwa batakingiwe neza, abana bafite imirire mibi, abafite ubudahangarwa buke bw’umubiri (urugero abafite SIDA) n’abagore batwite batarakingiwe iyo ndwara.
Bimwe mu bimenyetso biyigaragaza ni umuriro mwinshi, gukorora, kugira ibimyira byinshi, gutukura amaso, hanyuma umuntu agashesha ibiheri bitangirira mu maso bikamanuka ku mubiri wose.
Bumwe mu buryo bwiza kurusha ubundi bwo kuyirinda ni ukuyingiza abana bakiri bato hakurikijwe ingengabihe ya Minisiteri y’ubuzima.
Mu Rwanda urukingo rutangwa ku buntu rugatangirwa mu bigo nderabuzima kandi buri mwana agomba kuruhabwa kabiri kugira ngo umubiri we ube urinzwe neza.
Iyo umwana ahuye n’ibimenyetso by’iseru, ni byiza kumujyana kwa muganga vuba kuko ishobora gutera ingaruka zikomeye nko kuribwa mu matwi, umusonga, no gucibwamo, cyane cyane ku bana bato.
Hari n’abo ihitana.

