Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Abantu Barindwi Bicwa Na SIDA Buri Munsi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Rwanda: Abantu Barindwi Bicwa Na SIDA Buri Munsi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 December 2024 1:03 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ku munsi Abanyarwanda hafi icyenda bandura SIDA, n’aho barindwi ikibahitana.

Abo barindwi bicwa na SIDA baza biyongera ku bantu bapfa bazira ibindi.

Nsanzimana yabivugiye ku Intare Arena Rubavu ahabereye umunsi wo kwibuka ububi bwa SIDA no kureba aho umuhati wo kuyirwanya ugeze utanga umusaruro.

Yifashishije imibare, Dr. Nsanzimana yavuze buri munsi mu Rwanda havuka abana 1000.

Bivuze ko hari abaturage 1000 batura u Rwanda buri munsi.

Icyakora hari n’abapfa barimo na ba bandi barindwi bazira SIDA.

Nsanzimana avuga ko n’ubwo bimeze gutyo, imibare y’abahitanwaga na SIDA mu myaka myinshi yashize yari hejuru byikube gatatu, akameza ko ari intambwe nziza yatewe.

Ku rundi ruhande, urubyiruko rw’i Rubavu(ahaba ubwandu bwinshi bwa SIDA)  rubangamiwe no kutabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyirorokere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Pacifique Ishimwe yabwiye abari aho ko imwe mu mpamvu iri mu zitera abakiri bato kwandura SIDA ari uko batagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.

Ishimwe yavuze ko ikindi kibazo gihari ari uko Akarere ayoboye gaturanye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bikazamura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku buryo iyo hari ikibazo kivutse harimo n’ibyorezo kigera mu Rwanda byoroshye.

Ibyo kandi nta ngabo cyangwa Polisi yabihagarika.

Dr Mambo Muvunyi uyobora RBC avuga ko kurandura SIDA bishoboka ariko bigihura n’imbogamizi kuko usanga muri Rubavu abandura ari benshi.

Avuga ko bahisemo Rubavu kuko ari Akarere kamaze iminsi kugarijwe n’ubushita bw’inkende, kandi iyo ndwara ikazahaza umuntu usanganywe ubundi burwayi bukomeye.

Prof Mambo ati: ” Rubavu kandi ibamo abantu benshi bakora uburaya, ndetse bamwe bamwe bava mu gihugu cy’abaturanyi”.

Avuga ko ikigo ayobora kizakomeza gukorana n’ibindi bigo kugira ngo ubukangurambaga mu kwirinda SIDA bugere kuri benshi.

Asaba kandi ko abanduye SIDA batahabwa   akato, ahubwo bakitabwaho kugira ngo bahabwe kandi bafashwe kunywa imiti.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu bitaro bya Gisenyi witwa Rosette Uwimana aherutse kubwira itangazamakuru  ko ubutumwa baha abantu bose ari ukumenya ko kwa muganga bahabonera ubufasha bakeneye.

Avuga ko mbere yo guha umuntu imiti babanza kureba niba nta zindi ndwara arwaye zidakira.

Isuzumwa bwa mbere ni igituntu.

Igituntu ubwacyo ni indwara ikomeye kubera ko izahaza ubudahangarwa bw’umuntu ku buryo nayo imuhitana mu gihe atitaweho neza.

Abandikiwe kunywa imiti ya SIDA mu mezi atandatu, baba bagomba kunywa ikinini kimwe ku munsi n’aho abazayinywa mu mezi atatu banywa ibinini bibiri ku munsi.

Icyakora hari n’abafata ibinini 10 ku munsi bitewe n’uko imibiri yabo iba hari imiti yamenyereye ikayubakaho ubudahangarwa.

Yavuze ko abihandagaza ko bakize SIDA baba babeshya.

Ikiba cyabaye ni uko umubiri uba wariyubatse waragaruye intege kuko umuntu anywa neza imiti akanarya neza.

Icyakora muganga Uwimana avuga ko iyo uwo muntu adakurikije neza inama za muganga ngo azibukire inzoga n’imirire mibi ubuzima bwe busubira inyuma.

Umuyobozi w’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, avuga ko kurwanya SIDA bikwiye kujyanirana no guha buri muntu wese amahirwe yo kwisuzumisha SIDA no guhabwa imiti yayo igihe cyose bigaragaye ko yanduye.

Minisitiri w’ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana wari umushyitsi mukuru yibukije abari aho ko hashize imyaka 43 yandutse mu isi kandi ko igihari.

TAGGED:AbantufeaturedImibareNsanzimanaRubavuSIDAUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RDF Yiyemeje Gufatanya Na UPDF Mu Kurinda Umupaka
Next Article Uburusiya Buri Gutabara Inshuti Yabwo Syria Yugarijwe N’Inyeshyamba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?