Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko ku munsi Abanyarwanda hafi icyenda bandura SIDA, n’aho barindwi ikibahitana.
Abo barindwi bicwa na SIDA baza biyongera ku bantu bapfa bazira ibindi.
Nsanzimana yabivugiye ku Intare Arena Rubavu ahabereye umunsi wo kwibuka ububi bwa SIDA no kureba aho umuhati wo kuyirwanya ugeze utanga umusaruro.
Yifashishije imibare, Dr. Nsanzimana yavuze buri munsi mu Rwanda havuka abana 1000.
Bivuze ko hari abaturage 1000 batura u Rwanda buri munsi.
Icyakora hari n’abapfa barimo na ba bandi barindwi bazira SIDA.
Nsanzimana avuga ko n’ubwo bimeze gutyo, imibare y’abahitanwaga na SIDA mu myaka myinshi yashize yari hejuru byikube gatatu, akameza ko ari intambwe nziza yatewe.
Ku rundi ruhande, urubyiruko rw’i Rubavu(ahaba ubwandu bwinshi bwa SIDA) rubangamiwe no kutabona amakuru ahagije ku buzima bw’imyirorokere.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Pacifique Ishimwe yabwiye abari aho ko imwe mu mpamvu iri mu zitera abakiri bato kwandura SIDA ari uko batagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.
Ishimwe yavuze ko ikindi kibazo gihari ari uko Akarere ayoboye gaturanye na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bikazamura urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ku buryo iyo hari ikibazo kivutse harimo n’ibyorezo kigera mu Rwanda byoroshye.
Ibyo kandi nta ngabo cyangwa Polisi yabihagarika.
Dr Mambo Muvunyi uyobora RBC avuga ko kurandura SIDA bishoboka ariko bigihura n’imbogamizi kuko usanga muri Rubavu abandura ari benshi.
Avuga ko bahisemo Rubavu kuko ari Akarere kamaze iminsi kugarijwe n’ubushita bw’inkende, kandi iyo ndwara ikazahaza umuntu usanganywe ubundi burwayi bukomeye.
Prof Mambo ati: ” Rubavu kandi ibamo abantu benshi bakora uburaya, ndetse bamwe bamwe bava mu gihugu cy’abaturanyi”.
Avuga ko ikigo ayobora kizakomeza gukorana n’ibindi bigo kugira ngo ubukangurambaga mu kwirinda SIDA bugere kuri benshi.
Asaba kandi ko abanduye SIDA batahabwa akato, ahubwo bakitabwaho kugira ngo bahabwe kandi bafashwe kunywa imiti.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu bitaro bya Gisenyi witwa Rosette Uwimana aherutse kubwira itangazamakuru ko ubutumwa baha abantu bose ari ukumenya ko kwa muganga bahabonera ubufasha bakeneye.
Avuga ko mbere yo guha umuntu imiti babanza kureba niba nta zindi ndwara arwaye zidakira.
Isuzumwa bwa mbere ni igituntu.
Igituntu ubwacyo ni indwara ikomeye kubera ko izahaza ubudahangarwa bw’umuntu ku buryo nayo imuhitana mu gihe atitaweho neza.
Abandikiwe kunywa imiti ya SIDA mu mezi atandatu, baba bagomba kunywa ikinini kimwe ku munsi n’aho abazayinywa mu mezi atatu banywa ibinini bibiri ku munsi.
Icyakora hari n’abafata ibinini 10 ku munsi bitewe n’uko imibiri yabo iba hari imiti yamenyereye ikayubakaho ubudahangarwa.
Yavuze ko abihandagaza ko bakize SIDA baba babeshya.
Ikiba cyabaye ni uko umubiri uba wariyubatse waragaruye intege kuko umuntu anywa neza imiti akanarya neza.
Icyakora muganga Uwimana avuga ko iyo uwo muntu adakurikije neza inama za muganga ngo azibukire inzoga n’imirire mibi ubuzima bwe busubira inyuma.
Umuyobozi w’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID, avuga ko kurwanya SIDA bikwiye kujyanirana no guha buri muntu wese amahirwe yo kwisuzumisha SIDA no guhabwa imiti yayo igihe cyose bigaragaye ko yanduye.
Minisitiri w’ubuzima Dr.Sabin Nsanzimana wari umushyitsi mukuru yibukije abari aho ko hashize imyaka 43 yandutse mu isi kandi ko igihari.