Ubufatanye bwa Airtel Africa Foundation n’Ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho, International Telecommunication Union, ITU, RISA n’Ikigo Cisco batangije ubufatanye bwo gufasha Abanyarwanda bose kuzagerwaho na murandasi no gufasha abaturage kumenya ikoranabuhanga.
Bizakorwa binyuze mu kubaka no gukwiza henshi ibigo byigisha ikoranabuhanga bita Digital Transformation Centres (DTC).
Ubu bufatanye buri muri gahunda y’u Rwanda ijyanye n’indi yashyizweho n’umuryango mpuzamahanga yo kuzamura ikoranabuhanga kuri bose bitarenze umwaka wa 2030.
Muri ubu bufatanye ikigo ITU kizubaka kandi gitange amahugurwa muri biriya bigo hagamijwe ko ubumenyi mu ikoranabuhanga buba ubwa bose.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Sujay Chakrabarti avuga ko buriya bufatanye buzaba ingirakamaro muri byinshi.

Ati: “Ubufatanye bwasinywe none hagati ya Airtel Africa Foundation, ITU, RSA na Cisco buzafasha mu gukuraho icyuho kigaragazwa n’uko urubyiruko rutazi neza ikoranabuhanga. Ibyakozwe none byarekana ko iyo inzego zikoranye bigeza abantu kuri byinshi.”
Ibigo byinshi bizahabwa murandasi n’ibikoresho biyikwirakwiza bita routers kandi bikorwe nta kiguzi.
Mu mwaka wa 2023, k’ubufatanye bwa Airtel Rwanda na Minisitiri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo, habayeho kunganira Abanyarwanda gutunga telefoni z’ikoranabuhanga binyuze muri Connect Rwanda.
Intego ni uko buri Munyarwanda ayitunga.
Esi Asare Pral mu ijwi rya Dr. Segun Ogunsaya uyobora Airtel Africa Foundation yunzemo ko iki kigo kizakora ku buryo iyo mikoranire igera ku ntego yihaye.

Ikigo ayoboye kizakora n’u Rwanda muri iyo gahunda no mu zindi zizatuma abarutuye bagira ubuhanga mu ikoranabuhanga n’ibikoresho byaryo kandi mu buryo bwuzuye.
Dr. Emmanuel Mannaseh uyobora Ishami rya ITU rishinzwe Afurika yunze murya bagenzi be, avuga ko guhuza imbaraga kw’ikigo akorera n’ibindi bivugwa muri ubu bufatanye bizatuma buri wese ugenewe iyo gahunda imugeraho.
Uwari uhagarariye Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi mu ikoranabuhanga(RISA) witwa Antoine Sebera avuga ko intambwe u Rwanda rugiye gutera mu ikoranabuhanga itari henshi muri Afurika.

Ati: “Imibare igaragaza ko muri Afurika hari abantu Miliyoni 900 badakoresha murandasi. Byumvikanisha ko hakenewe byinshi ngo icyo cyuho kizibwe. U Rwanda rero rugiye kubitera mo intambwe, rufashe abarutuye kurenga urwo rwego. Ni ibyo kwishimira.”

Airtel Rwanda iherutse gukwiza murandasi yayo hose mu gihugu ku muvuduko yemeza ko ari wo munini uhari kugeza ubu.


