Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya asura Koreya ya Ruguru ku nshuro ya mbere mu myaka 24 ishize.
Putin yaherukaga gusura Koreya ya ruguru mu mwaka wa 2000.
Umubano hagati y’ibi bihugu ushegesha Amerika n’Abanyaburayi kuko basanga ari uburyo bwo kwegeranya imbaraga zo guhangana nabo mu nzego zose harimo n’urwa gisirikare.
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya bisobanura iki gikorwa nk’uruzinduko rw’ubucuti kandi ibinyamakuru mu Burusiya bikavuga ko Putin na Kim bari businye amasezerano y’ubufatanye arimo n’agendanye n’umutekano nyuma bakaza gusohora itangazo rigenewe abanyamakuru.
Hari n’akarasisi ku rubuga rwa Kim Il Sung gateganyijwe.
Putin kandi biteganyijwe ko azitabira igitaramo i Pyongyang akanasura urusengero rumwe gusa rw’Aba Orthodox ruri muri Koreya ya ruguru.
Idini rya Orthodox ni ryo ryiganje mu Burusiya.
BBC yanditse ko hari amakuru ko Putin azacumbika muri Kumsusan Guesthouse i Pyongyang, aho Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa nawe yacumbitse ubwo yasuraga iki gihugu mu mwaka wa 2019.
Muri uru ruzinduko, Putin arajyana na Minisitiri mushya we w’ingabo Andrei Belousov na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Sergei Lavrov ndetse na Minisitiri w’intebe wungirije Alexander Novak.
Mbere y’uru ruzinduko, Perezida Putin yashimiye Korea ya Ruguru ku “gushyigikira yeruye” Moscow mu ntambara irimo muri Ukraine, mu ibaruwa yatangajwe mu binyamakuru bya Korea ya Ruguru.
Muri iyo nyandiko yatangajwe n’ikinyamakuru Rodong Sinmun, kibogamiye kuri Leta ya Korea ya Ruguru, Putin yizeje kubakana na Pyongyang ‘systems’ z’ubucuruzi n’umutekano “zitagenzurwa n’Uburengarazuba”.
Mugenzi we Kim mu Cyumweru gishize yavuze ko umubano n’Uburusiya “wakuze ukavamo umubano udashobora gusenyuka w’inshuti mu rugamba.”
Ibiro bya Perezida wa Amerika – White House – byavuze ko bitewe impungenge no kwiyongera kw’umubano w’Uburusiya na Korea ya Ruguru.
John Kirby uvugira Akanama gashinzwe umutekano wa Amerika yabwiye abanyamakuru ati: “Dutewe impungenge n’urwo ruzinduko”.
Avuga ko ikibateye impungenge ari ukwiyongera kuyu mubano hagati y’ibi bihugu byombi.
John Nilsson-Wright ukuriye Porogaramu y’Ubuyapani na Koreya zombi mu kigo Centre for Geopolitics cya Kaminuza ya Cambridge avuga ko Putin ari gukomeza ubucuti “n’inshuti zo mu gihe cy’intambara y’ubutita” mu muhati wo “gusubiza abibaza ko Amerika n’inshuti zayo babashije gushyira Moscow mu kato.”
Mu 2000, mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe nka Perezida, Putin yahuye na Se wa Kim, Kim Jong Il, wari umutegetsi w’ikirenga.
Umubano w’ibi bihugu bibiri wariyongereye mu myaka ya vuba, cyane cyane kuva Uburusiya bwatera Ukraine.
Korea ya Ruguru ikeneye ubufasha mu ikoranabuhanga ryo mu isanzure nyuma y’uko ku nshuro ya kabiri kohereza icyugajuru cy’ubutasi kuri ‘orbit’ ikeneye n’ibiribwa, ibitoro, n’amadevize.
Mu gihe Uburusiya na bwo bwugarijwe n’ubucye bw’intwaro ku ntambara burimo muri Ukraine.
Washington na Seoul bishinja Pyongyang guha Moscow intwaro za muzinga n’ibindi bikoresho nayo igahabwa ibiribwa n’ikoranabuhanga.
Uburusiya na Korea ya Ruguru byombi bihakana ko hari uguhahirana nk’uko gukorwa hagati yabyo.
Nyuma ya Korea ya Ruguru, byitezwe ko Putin azasura Vietnam, igihugu cy’igikomuniste n’inshuti y’igihe kirekire y’Uburusiya, aho abategetsi b’ibihugu byombi byitezwe ko bazaganira ku ngingo zirimo n’ubucuruzi.