Rwanda: Abisilamu Bo Hirya No Hino Ku Isi Bari Kurushanwa Kuvuga Korowani Mu Mutwe

Muri BK Arena hari kubera irushanwa rikorwa n’Abisilamu baturutse mu bihugu birenga 40 bahura bakarushanwa kuvuga Korawani mu mutwe. Abateraniye muri iyi nyubako ni ababaye aba mbere mu bihugu byabo, hakiyongeraho n’inshuti zabo n’abandi Bayisilamu baje kumva uko bikorwa.

Iri rushanwa baryita Musabaqat rikaba ribaye ku nshuro ya 10 kandi rikunze kubera mu Rwanda.

Ryatangiriye mu Karere ka Gicumbi taliki 03, Gicurasi, 2023 urangirizwa muri Kigali Arena.

Amakuru Taarifa yahawe n’umwe mu bayisilamu baje kumva uko ririya rushanwa rikorwa, avuga ko utsinze ahembwa Miliyoni Frw 5, agahabwa inzu kandi akemererwa kuzajya muri Arabie Saoudite kuganira n’umwami w’iki gihugu Islam ikomokamo.

- Advertisement -

Mu bitabiriye iri rushanwa harimo Mufti w’u Rwanda Shiekh Salim Hitimana, undi wigeze kuba Shiekh witwa Saleh Hitimana, abandi bamenyi mu idini rya Islam batandukanye na Minisitiri w’urubyiruko witwa Dr. Utumatwishima Abdallah Jean Nepo.

Bateraniye mu Rwanda ngo barushanwe kuvuga Bibiliya mu mutwe.

Abarushanwa ni abo mu Rwanda, Angola, Benin, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Central Africa, Chad, Comoros, Congo Brazzaville, Côte d’ Ivoire, DRC, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinee Bissau na  Guinea Conakry.

Abakemurampaka ni intiti eshatu zizi neza Korowani.

Umwe ni uwo muri Kenya, undi ni uwo muri Qatar undi akaba uwo muri Arabie Saoudite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version