Karongi: Impanuka Ikomeye Yahitanye Abantu Batandatu

Toyota Minibus yavaga i Rubengera igana ahitwa Mubuga yakoze impanuka abantu batandatu barapfa, abandi bose basigaye barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Mucyo Rukundo yabwiye Taarifa ko iriya mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi kandi shoferi yari yatendetse.

Iriya Minibus yari irimo abantu 24, batandatu barapfa, abandi 19 barakomereka.

Shoferi ntiyapfuye ariko yakomeretse bikomeye.

- Advertisement -

Amakuru avuga ko iyi modoka itwara abagenzi, yarenze umuhanda i Bwishyura igwa mu manga mu ntera iri hagati ya metero 20-25.

Ahantu iyi mpanuka yabereye hasanzwe hari amakoni bityo umuvuduko ukaba ari wo watumye shoferi adashobora kuringaniza imodoka bituma irenga umuhanda.

CIP Mucyo Rukundo ati: “ Polisi irasaba abashoferi kuzirikana ko ubuzima bwabo n’ubw’abo batwaye ari ubw’agaciro bakirinda umuvuduko. Abagenzi nabo ntibakwiye kwemera ko shoferi akora amafuti ngo atendeke babireba.”

Avuga ko abagenzi bagomba kujya banga kugendera mu modoka itwawe n’umuntu watendetse kandi babona ko shoferi ari kwiruka, bakamukebura yakwanga bagahamagara Polisi.

Abantu 12 bakomeretse bikabije, batanu boherezwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali(CHUK), abandi batanu boherezwa mu bitaro bya gisirikare by’u Rwanda( Rwanda Military Hospital) n’aho abandi babiri boherezwa mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

Amakuru avuga ko hari abaturage babiri babonye uko iriya mpanuka yagenze birabahahamura ubu bari kwitabwaho.

Batanu mu bapfuye bamenyekanye ni Uwamahoro Génèvieve, Abayo Sifa Sandrine, Nyinawishyaka Léothali, Umucungamari w’ikigo cya Groupe Scolaire Cyinama tutaramenya amazina ndetse n’umucuruzi w’i Mubuga witwa Mama Paterne

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version