Rwamagana: Umugore Yishwe Ni Ibuye Ari Mu Kirombe

Yitwa Mukamurara Valentine, akaba afite imyaka 57 y’amavuko. Yapfiriye mu kirombe kiri mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana ubwo agwirwaga mu mutwe n’ibuye rinini bikamuviramo urupfu.

Ni inkuru yatangiye kumenyekana kuri uyu wa Gatandatu taliki 06, Gicurasi, 2023 ubwo abaturage bo mu Kagari ka Ntunga aho Mukamurara yari atuye batangiraga kubivuga.

Bavuga ko uriya mugore yazindutse kare ajya gucukura amabuye mu kirombe gisanzwe gicukurwa n’ikigo kitwa Muzigura Company Ltd.

Ibuye ryahanutse rimwitura hejura, arapfa.

- Advertisement -

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire witwa Zamu Daniel yabwiye bagenzi bacu b’UMUSEKE  ririya buye ryaguye ku mutwe w’uriya mugore.

Ati: ” Mu gitondo mbere y’uko batangira akazi babanje guhabwa amabwiriza, bafata ibikoresho, banasuzuma aho bagiye gukorera. Kuko yari umuntu ukuze. Hari abantu bakora ibintu bibiri . Hari abacukura amabuye, hari n’abayahonda bakayakuramo ikitwa concase, abo ni abafite imbaraga nke.”

Mukamurara we yashakaga utubuye duto kugira ngo adutange abandi ariko agira ibyago ibuye rimwe riramanuka rimwikubita mu mutwe arapfa.

Ntabwo ari ikirombe cyamuridukiye ahubwo ni ibuye ryamugwiriye riramuhitana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire witwa Zamu asaba abakora imirimo yo gucukura amabuye kujya bigengesera uko bashoboye kose.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Rwamagana gusuzumwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version