Rwanda: Amafaranga Asubizwa Abasora Babyemerewe N’Amategeko ‘Agiye Kongerwa’

Mu rwego rwo gushakira ibisubizo ibibazo abanyenganda bagaragaje ku byerekeye umusoro ubaremereye, Ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatangaje ko cyongereye ingano y’ayo gifata ku musoro ku nyungu kinjije, hagamijwe kongera asubizwa abasora babyemerewe n’amategeko.

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyari gisanzwe gikura 12% ku musoro ku nyungu cyinjije asigaye akajya mu isanduku ya Leta.

Icyakora ubu  iri janisha ryiyongereye kuko ariryo rigarukira abasora uyu musoro hakurikijwe icyo itegeko rigenga umusoro riteganya.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20, Mutarama, 2023, nabwo i Kigali habereye inama yahuje abahagarariye abandi mu bagize urugaga rw’abikorera kugira ngo baganire kuri iki kibazo kandi barebe uko ubuvugizi ku bibazo bafite birebana n’imisoresherezwe bwakongerwamo imbaraga.

- Kwmamaza -

Muri iyi nama hari hatumiwe n’abakozi b’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Abacuruzi n’abashoramari muri rusange bavuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byaka imisoro myinshi kandi ihanitse.

Ingero z’ibi ni nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda ruwusabaho ungana 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda, mu gihe muri Kenya ho uwo musoro ni 16 %.

Twabibutsa ko Kenya ari cyo gihugu gifite ubukungu buri hejuru kurusha ibindi bihuriye nacyo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.

Perezida Paul Kagame aherutse gusaba inzego zose bireba kwicara bakareba niba nta buryo imisoro yagabanywa, bigatuma abantu bayisora batijujuta kandi bagasora myinshi.

Icyo gihe yavuze ko ‘kuremereza imisoro’ atari byo bituma hasorwa myinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version