Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 October 2025 7:21 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto ya rimwe mu magaraje. Flash Radio&TV
SHARE

Dr. Vincent Biruta uyobora Minisiteri y’umutekano yitabye Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ayisobanurira ibyo bazakora mu gukemura ikibazo cy’amagaraje atagira ibyangombwa n’abakozi babyigiye.

Biruta yasubije ko mu gihe kiri imbere hazabaho isuzuma, ayo bazasanga atujuje ibisabwa birimo ibyangombwa, ubwishingizi n’abakozi batabyigiye akazafungwa.

Murangwa Ndangiza Hadidja uyobora iriya Komisiyo muri Sena y’u Rwanda yavuze ko we na bagenzi bamenye ko amagaraje menshi akora nta bwishingizi haba ku bakozi no ku bikoresho nyirizina.

Mu bihe n’ahantu hatandukanye cyanecyane mu Mujyi wa Kigali havuzwe inkuru z’inkongi zakongoye amagaraje, beneyo bakabwira itangazamakuru ko bakoraga nta bwishingizi.

Batakagaga igihombo kibarirwa muri Miliyoni amagana z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kubwira Biruta ibibazo basanze mu magaragaje, Ndangiza yagize ati: “Hari amagaraje atagira ubwishingizi, umuntu akajyana yo imodoka ngo bayikore, nyuma igahura n’inkongi cyangwa kwangirika bigateza igihombo nyirayo. Tubasaba ko hashyirwaho ingamba n’imikorere inoze mu magaraje.”

Hejuru yo kutagira ubwishingizi, hazaho n’ubumenyi buke bw’abakanishi, ikintu Abasenateri bagize iriya Komisiyo bemeza ko kiri mu byongerera ibinyabiziga ibyago byo gukora impanuka.

Senateri Rugira Amandin yunzemo ko n’ibyuma bikoreshwa mu gukanika  ubuziranenge bwabyo bushidikanywaho.

Yemeza ko muri iki gihe ibyo byuma bita piéces de rechanges/spare parts mu ndimi z’amahanga byinjira bitagenzuriwe neza ubuziranenge.

Biruta ati: ‘Ibibazo byose ntibihita bibonerwa igisubizo icyarimwe’

Minisitiri Dr. Vincent Biruta ubwo yitabaga Abasenateri. Yigeze kuyobora Sena hagati ya 2003 na 2011.

Minisitiri Biruta avuga ko bazakorana n’inzego bireba, bakagenzura ibibazo byose bikazakemurwa buhoro buhoro.

Avuga ko ibibazo byose bitahita bibonerwa ibisubizo icyarimwe, ariko ko Leta yatangiye kubikemura, akungamo ko hagiye gukorwa ubugenzuzi amagaraje atujeje ibisabwa agafungwa.

Biruta ati: “Ibyo mwatugejejeho mwabonye bitagenda tuzabikurikirana, ariko kuri icyo kibazo cy’amagaraje, hari gahunda ya Leta yo kubyigisha mu mashuri y’imyuga n’ubumengiro. Uko bazajya barangiza amasomo niko bazajya bajya ku isoko ry’umurimo, abo bandi batabyize bave mu kazi.”

Komiseri muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe kugenzura ubuzima bw’ibinyabiziga (Contrôle Technique), ACP Aloys Munana avuga ko kugenzura ibinyabiziga bigira uruhare mu gukumira impanuka.

Ishami ayoboye iyo risanze ikinyabiziga kitarakoresheje iryo suzuma, bikagaragara ko ubuzima bwacyo bumeze nabi,  ntirigiha uburenganzira bwo kujya mu muhanda.

Ku bumenyi budahagije mu bakora mu magaragaje, ACP Munana yunze mury’umuyobozi we, ariwe Minisitiri Biruta, ko hazakorwa igenzura aho basanze amagaraje atujuje ibisabwa agafungwa.

Ati: “Nubwo gukemura iki kibazo byafata igihe, kizakemuka buhoro buhoro nitugishyiramo imbaraga.”

Igenzura ry’Abasenateri ryagaragaje ko hari amagaraje 165 akora nta byangombwa.

Basanze amagaraje 16 ari yo yonyine yanditse.

TAGGED:AbakoziAmagarajeBirutafeaturedIgenzurwaKomisiyoMunanaPolisiSenaUbumenyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo
Next Article DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?