Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiti n’ibiribwa( Rwanda Food And Drugs Authority) cyahagaritse ikinyobwa kitwa SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink cyivuga ko cyagenzuye gisanga ari ‘igisindisha’ aho kuba ‘umuti’ nk’uko abo mu ruganda rugikora babivuga. Kuri telefoni Adrien Safari ufite uruganda rukora ‘Somaho’ yabwiye Taarifa ko atumva impamvu ubu ari bwo bamufungiye ikinyobwa kandi yaratangiye kugikora no kukigurisha mu mwaka wa 2009.
Ngo icyo gihe nibwo yatangiye gukora umurimo w’ubuvuzi bwa gakondo mu ‘buryo bwa kinyamwuga.’
Itangazo rya Rwanda FDA yasohoye rivuga ko kiriya kigo cyagenzuye gisanga ibipimo cyafashe byerekana ko ibinyabutabire bigize ikinyobwa ‘Somaho’ ari inzoga aho ‘kuba umuti.’
Indi mpamvu yo guhagarika kiriya kinyobwa, ngo ni uko gifunzwe muri palasitiki itemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Hari umuturage witwa Hakizimana wabwiye Taarifa ko niba Rwanda FDA yasanze kiriya kinyobwa ari inzoga, ubwa byo atari ikibazo kuko inzoga zemewe mu Rwanda.
Ngo niba ari inzoga ikaba nta muntu yishe, asanga nta kibazo byagombye guteza!
Iyo witegereje ifoto ya kiriya kinyobwa Rwanda FDA yatangaje, usanga ku macupa yacyo hari ahanditse ko kiriya kinyobwa kigira igihe kirangirira( Expiry Date).
Nyiri kiriya kinyobwa avuga ko yarenganye
Umugabo witwa Safari Adrien yabwiye Taarifa ko asanzwe ari umuvuzi gakondo ukora imiti mu byatsi akabiha abarwanyi.
Akorera muri Nyabugogo akaba atuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo.
Safari avuga ko yageze aho asanga imiti yari asanzwe aha abarwanyi ibyiza ari ukuyikoramo ikinyobwa akagiha benshi.
Ati: “ Nageze aho mfata ibyatsi ndabivanga kugira ngo mbihe abantu kuko ubusanzwe ari nabyo nahaga abarwayi banjye.”
Ku rundi ruhande, Safari avuga ko atari azi ko Rwanda FDA isuzuma n’ibintu bikorwa n’abavuzi gakondo.
Asanga kiriya kigo cyakoresheje ibyo yise ‘imbaraga z’umurengera’ kimufungira ubucuruzi, ahubwo ko cyagombye kumwegera kikamugira inama kugira ngo arusheho gukora neza.
Adrien Safari avuga ko asanzwe ari mu rugaga rw’abavuzi gakondo, bityo ko atakoze biriya nk’umuntu ubyiga ahubwo ko asanzwe avuza imiti ya gakondo bya kinyamwuga.
Yatubwiye ko bimwe mu byatsi akoresha akora uriya muti harimo ibyatsi bita ‘rumari’, umwenya, umucyayicyayi, ubuki n’ibindi.