RIB ivuga ko gucuruza abantu ari kimwe mu byaha bikorerwa mu Rwanda biteje inkeke kuko bibangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, bikamutesha agaciro.
Ndetse imibare itangwa n’uru rwego yerekana ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muwa 2025, mu bantu bacurujwe 90% bari urubyiruko kandi muri bo 79% bari ab’igitsina gore ni ukuvuga abagore cyangwa abakobwa.
Ntirenganya Jean Claude uyobora ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha( dore ko uru rwego rushinzwe gutahura, gukumira no kugenza ibyaha) niwe watangaje urwego iki cyaha kigezeho mu Rwanda.
Ati: “Ubu icyaha cy’icuruzwa ry’abantu giteye inkeke kuko kiri mu bibangamiye uburenganzira bw’umuntu. Kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muwa 2025, mu bantu bacurujwe, 90% bari urubyiruko na ho 79% ari ab’igitsina gore.”
Mu Karere ka Burera aho yabitangarije kuri uyu wa Mberet ariki 16, Gashyantare, Ntirenganya yavuze ko abenshi mu bacuruzwa bajyanwa mu mahanga babeshywa akazi n’amafaranga menshi azagenda nako.
RIB itangaza ko mu gihe cy’imyaka yavuze haruguru, Abanyarwanda bagera kuri 297 bacurujwe hirya no hino ku isi, icyakora 197 muri bo baragaruwe bakuwe mu bihugu 14.
Mu rwego rwo gukumira iryo curuzwa, abatuye Akarere ka Burera (gahana umupaka na Uganda) basabwe gukaza ihererekanyamakuru ku rujya n’uruza rw’abaturiye imipaka cyangwa abaturage b’ako muri rusange.
Nibishoboka, bizaba uburyo bwo gukumira ko abantu b’umutima mubi bagera ku bantu bakabashuka nyuma bakabajyana mu bucuruzi akenshi burangwa no kubakoresha imirimo y’agahato irimo no kubahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu hagamijwe kwishimisha kw’abo bacuruzi n’abakiliya babo.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline atangaza ko ahenshi hakorerwa ubwo bucuruzi bubi ari ku mirenge ikora ku mupaka.
Uwo ubu bukangurambaga bwahereyeho ni uwa Kivuye.
Mukamana yashimye RIB kubera ubwo bukangurambaga, asaba abaturage gukurikiza inama bagiriwe no kugeza kuri bagenzi ubwo butumwa.
Impamvu zituma ab’igitsina gore ari bo bacuruzwa kenshi
Abagore n’abakobwa ntibacuruzwa kubera ko ari bo “bakunda” kubijyamo, ahubwo ni bo bakunze kwibasirwa cyane n’abagizi ba nabi kubera impamvu zikurikira:
Ubusumbane bushingiye ku gitsina
Mu bihugu byinshi, abagore n’abakobwa:
- Bagira amahirwe make yo kwiga
- Bagira ubushobozi buke bwo kwigenga mu by’ubukungu,
- Bafatwa nk’abari hasi mu miyoborere no mu nzego zifata ibyemezo.
Ibi bituma bagira intege nke mu kwirwanaho ku bashaka kubashuka cyangwa kubahatira ibintu biganisha k’ukubacuruza mu buryo runaka.
Ubukene n’ubushomeri
Abagizi ba nabi buririra k’ukuba abakobwa basanzwe bagira uburyo buke bwo gukorera amafaranga
- Ibyifuzo by’akazi keza,
- Gusezeranywa kujya mu mahanga no kuhabonera ubuzima bwiza.
- Kubwirwa ko nugera mu mahanga uziga neza.
Abakobwa bakiri bato cyangwa abagore badafite akazi bakunze kwemera ayo masezerano batamenye ko ari umutego.
Ubucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina
Ishami rya UN rishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (UNODC) rigaragaza ko igice kinini cy’abacuruzwa ku isi bacuruzwa hagamijwe:
- Kubakoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato,
- Kubashyira mu bikorwa by’urukozasoni ku mbuga za murandasi,
- Cyangwa kubahatira gushyingirwa ku gahato.
Muri ubu bwoko bw’icuruzwa ry’abantu, abagore n’abakobwa ni bo benshi bibasirwa.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Ahari ihohoterwa rikorerwa abagore (nk’iterabwoba, guhohoterwa mu ngo, gushyingirwa ku gahato), abacuruza abantu babibonamo icyuho cyo kubashuka babizeza “ubuzima bwiza”.
Abarebwa n’iki kibazo, ni ukuvuga abakobwa n’abagore bemera ibyo basezeranywa biciye mu kumva ko bazaba baruhutse ako kaga.
Imiyoborere idakomeye n’amategeko adashyirwa mu bikorwa
Mu bihugu bifite:
- Intambara,
- Ubukene bukabije,
- Cyangwa ruswa nyinshi,
Amatsinda acuruza abantu abona aho anyura. Abagore n’abakobwa baba ari bo babanza kwibasirwa.
Icy’ingenzi wamenya
Nubwo abagore n’abakobwa ari bo benshi mu bacuruzwa ku isi (by’umwihariko mu icuruzwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina).
Abagabo n’abahungu na bo baracuruzwa — cyane cyane mu mirimo y’agahato, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi, cyangwa ibikorwa by’intambara.

