Ikigo cy’u Rwanda Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) kirateganya gutangira gukoresha drones mu gutuhura no gufata abatwika amashyamba cyangwa bagatwikira imyanda ku karubanda.
Ibi biratangira bitareze Kanama, 2026 nk’uko Juliet Kabera uyobora iki kigo yabitangarije Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubumwe bw’Abanyarwanda n’umutekano.
Kabera Juliet aburira abantu ko iyo gahunda nitangira, izabakoma mu nkokora, ikababuza gutuma ikirere cy’u Rwanda gihumana.
Ubusanzwe abantu bitwikira ijoro bagatwika imyanda kuko ahanini abantu benshi muri ayo masaha baba basinziriye.
Juliet Kabera ati: “Turi kwinjiza mu mikorere yacu ikoranabuhanga rishya, kandi bitarenze impera za Kanama tuzaba twamaze kubona drones za mbere zizajya zifasha kugenzura abatwika imyanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi bizadufasha gufata ababikora mu ijoro.”
Muri iryo genzura, hazafatwa kandi abatwika imyanda ishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu n’ibinyabuziima, harimo imyanda yo kwa muganga, ibi ahanini bigaterwa n’uko yo kuyigenzura bitoroha iyo bikozwe mu buryo busanzwe.
Akandi kamaro ni uko ziriya mashini zizongera uburyo bwo kugenzura busanzwe bukorwa n’abakozi ba REMA, gusa nabo bakiri bake.
Ni bake k’uburyo hari abagera kuri 13 gusa mu bakozi 120 b’iki kigo bakora mu mishinga yacyo itandukanye.
Ati: “Tuzakomeza kongera imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga, kandi ibi bizadufasha mu gihe tugishakisha ibindi bisubizo.”

REMA iri hafi kwagura igenzura ry’ibyuka bihumanya ikirere rikava ku binyabiziga gusa rikagera no ku nganda, mu rwego rwo kubigabanya.
Drones ni ikoranabuhanga Leta y’u Rwanda iri gushyiramo imbarage kuko zisanzwe zikora mu gucunga umutekano mu mihanda, gucunga no gutahura abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro no kugeza hirya no hino imiti, amaraso aterwa abarwayi n’intanga z’amatungo.
No mu buhinzi zikora mu rwego rwo gutera imiti yica udukoko, bityo zikagira uruhare no mu kugabanya ubukana bwa malaria.
Abasomyi bamenye ko drone yose iri mu Rwanda ikora imirimo ya gisivili iba yanditse mu kigo Rwanda Civil Aviation Authority.

