Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ivugurura rya Politiki y’imisoro mu Rwanda bahuriye i Rubavu basanze bumwe mu bwoko bw’imisoro ikwiye kwitabwaho muri iryo vurura ari iy’ubutaka.
Ni inama yitabiriwe n’inzego zifite aho zihuriye n’imisoro yateguwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda.
Yahuje abantu 200 bakora mu nzego zitandukanye bari kumwe n’abahagarariye ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro.
Bagariye ku byerekeye impinduka zikenewe muri politiki y’imisoro mu Rwanda kugira ngo izarufashe gutera imbere ariko kandi ntiremerere abasoreshwa.
Abacuruzi n’abashoramari muri rusange bavuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu byaka imisoro myinshi kandi ihanitse.
Ingero z’ibi ni nk’umusoro ku nyongeragaciro (TVA), u Rwanda ruwusabaho ungana 18 % kimwe n’ibindi bihugu nk’u Burundi, Tanzania na Uganda, mu gihe muri Kenya ho uwo musoro ni 16 %.
Twabibutsa ko Kenya ari cyo gihugu gifite ubukungu buri hejuru kurusha ibindi bihuriye nacyo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba.
Perezida Paul Kagame aherutse gusaba inzego zose bireba kwicara bakareba niba nta buryo imisoro yagabanywa, bigatuma abantu bayisora batijujuta kandi bagasora myinshi.
Icyo gihe yavuze ko ‘kuremereza imisoro’ atari byo bituma hasorwa myinshi.
Soma uko imisoro yinjijwe mu mwaka wa 2021/2022
RRA Yakusanyije Imisoro Isaga Miliyari 1600 Frw Mu Mwaka Wa 2020/21