Rwanda: Harateganywa Guhuza Amatora Ya Perezida N’Ay’Abadepite

Nyuma yo kurahirira kuba Perezida wa Komisiyo y’amatora, Hon Oda Gasinzigwa yavuze hari kwigwa uko amatora ya Perezida wa Repubulika yahuzwa n’ay’Abadepite.

Ni mu buryo bwo gucunga neza imari iyakoreshwamo kuko ubusanzwe yakorwaga mu buryo butandukanye.

Hon Oda Gasinzigwa yarahiriye mu Rukiko rw’ikirenga.

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze kugaragaza igitekerezo ifite cy’uko amatora y’abadepite yahuzwa n’ay’umukuru w’igihugu.Ibi perezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Hon Oda Gasinzigwa abitangarije abanyamaluru nyuma yo kurahirira izi nshingano mu rukiko rw’ikirenga.

- Advertisement -

Gasinzigwa avuga ko abayobozi muri Komisiyo ayoboye bazagira n’izindi nzego bakareba uko iyi gahunda yazashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko inzego zibifitiye ububasha nizibyemeza, bizafasha u Rwanda kuzigama Miliyari Frw 7 kandi n’umwanya wo gutegura no gutora nyirizina ukazakoreshwa neza.

Asimbuye Prof Kalisa Mbanda uherutse gutabaruka azize indwara itunguranye.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Mbere tariki 30, Mutarama, 2023 iyobowe na Perezida Paul Kagame niyo yashyize Oda Gasinzigwa muri izi nshingano.

Hon Oda Gasinzigwa

Gasinzigwa yagiye mu Nteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba mu mwaka wa 2016.

Mbere y’aho yari yarashinzwe indi mirimo irimo kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kuyobora Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore( GMO).

Yagize kandi uruhare rutaziguye mu ishyirwa mu bikorwa by’imishinga yo gutuza abantu ahari ishyamba rya Gishwati.

Hon Oda Gasinzigwa mu mpera z’umwaka wa 1994 yigeze kugirirwa icyizere ahabwa kuyobora Akarere ka Kacyiru( ubu ni muri Gasabo).

Ni ibihe byari bigoye kuko igihugu cyari kikiri itongo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yari igihagarikwa, abayikoze barahunze igihugu, kandi barasize basenye byinshi.

Kuva mu mpera za 1994, yagiriwe icyizere mu bihe bikomeye cyo kuyobora Komini Kacyiru ubu yabaye Gasabo kugeza mu mpera za 2005.

Oda Gasingirwa ni umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi akaba yaravutse mu mwaka wa 1966.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version