Rwanda: Hazajya Hatangirwa Uruhushya Rwo Gutwara Ibinyabiziga Rwo Mu Ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko bidatinze ababishaka bazajya bakorera kandi bagahabwa uruhushya  rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Abarushaka bazajya barushakorerera ku rubuga ‘Irembo.’

Ku wa Mbere taliki 03, Mata, 2023 nibwo iriya serivisi yatangijwe ku mugaragaro, ikaba igenewe abasanzwe bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zigifite agaciro n’abazazitsindira mu gihe kiri imbere.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko bitakiri ngombwa ko usaba uruhushya rw’agateganyo akora urugendo ajya kurushakira ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ati: “Turatangariza abakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo  ko ubu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Irembo,  hashyizweho uburyo bushya bwo gutanga uruhushya rwo gutwara imodoka rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.  Umuntu ntagisabwa kujya ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ahubwo narukorera akarutsindira, ashobora kujya kuri sisitemu y’Irembo akoresheje umubare yahawe yishyura, akaba yarusohora mu mashini (Print) akarwitwaza cyangwa akarushyira kuri telefone.”

- Advertisement -
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

CP Kabera vuga ko nyuma yo kurutsindira, uwarukoreye azajya ahita abona amakuru kuri telefone amumenyesha ko yarutsindiye.

Abasanganywe  uruhushya nk’uru rugifite agaciro, bazahabwa iyi serivisi nshya nta bundi bwishyu basabwe.

Polisi ivuga ko hari n’abantu bazatahurwa ko bari basanganye iz’impimbano.

Nyinawinkindi Liliose, umuyobozi mukuru w’Irembo ushinzwe serivisi z’abaturage avuga  ko iyi serivisi  yashyizweho  yoroshye kandi ko izafasha umuturage kubona icyangombwa mu buryo bwihuse.

Avuga ko ruriya ruhushya ruzajya ruhita ruboneka umuntu arutware  mu ntoki cyangwa se kuri telephone ye.

Abakozi b’Irembo bamaze kumenyeshwa ko muri serivisi bazajya batanga n’iyo irimo.

Ku rundi ruhande, abaturage  bafite telefone zigezweho cyangwa mudasobwa bashobora kwisabira iriya serivisi binyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw bagahita bayibona bitabaye ngombwa ko bajya ku mukozi w’Irembo.

Nyinawinkindi Liliose yavuze ko iyi serivisi byagaragaye ko ikenerwa n’abantu benshi kandi ngo n’uwatakaje uruhushya rwe azajya arwongeresha igihe binyuze mu  gusubira ku rubuga rw’Irembo akongera akarusaba.

Biteganyijwe ko ufite ‘uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga’ ashobora kurwereka umupolisi ku rupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefone igihe cyose bibaye ngombwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version