Kigali: Abashikuza Abantu Ibyabo Batangiye Gufatwa

Mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II mu Karere ka Nyarugenge haraye hakozwe umukwabu wo gufata abakekwaho ubujura bwo gushikuza abaturage ibyo bafite.

Abantu 28 nibo beretswe itangazamakuru.

Mu Mujyi wa Kigali kandi mu mirenge itandukanye y’uturere tugize Umujyi wa  Kigali ntibukira kabiri hadatangajwe ko hari umuntu wibwe.

Bamwe bashikuzwa amasakoshi, abandi bakamburwa ibikapu kandi hari n’abaterwa ibyuma abandi bagakubitwa inyundo.

- Kwmamaza -

Mu rwego rwo guhashya ababikora, inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage zafashe abantu 28 biganjemo urubyiruko ndetse harimo n’abafite imyaka itari iy’ubukure.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu guhera saa kumi (04h00 a.m) kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, muri aka Kagari ka Munanira II mu Murenge wa Nyakabanda  niho abo bafatiwe mu mukwabo wahabaye.

Ni abantu 28 bafatiwe mu bujura bushikuza

Polisi y’u Rwanda yari imaze iminsi mike ivuga ko iki kibazo gifatirwa izindi ngamba.

Abashinzwe umutekano bavuga ko ikigamijwe ari ugushyigikira no gucunga ubwisanzure bw’abaturage no gutekana mu bikorwa byabo.

Igitangaje ni uko abasore bafatiwe muri uriya mukwabo bose bakomoka muri uriya Murenge.

Umukuru muri bo afite imyaka 29 y’amavuko, umuto akagira imyaka 17 y’amavuko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version