Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rwanda: Hazamuwe Imisoro Hashyirwaho Undi Mushya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Hazamuwe Imisoro Hashyirwaho Undi Mushya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2025 6:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu myanzuro yaraye ifatiwe mu nama y’Abaminisitiri ni uwo kuvugurura imisoro, hakagira iyongerwa hagahangwa n’undi mushya. Hazavugururwa kandi uko imisoro yari isanzwe itangwa bikazakorwa mu byiciro bitatu birimo kongera imisoro yari isanzwe, gushyiraho umusoro mushya no gushyiraho umusoro ku nyongeragaciro ku bicuruzwa bitari bisanzwe biwutanga.

Uwo mwanzuro uri mu byemezo byInama y’Abaminisitiri yaraye iyobowe na Perezida Paul Kagame, ukavuga ko icyiciro cya mbere kirebana nayo kijyaniranye no kongera umusoro.

Umusoro wazamuwe ni uwari usanzwe utangwa ku nzoga n’itabi.

Amakuru avuga ko hari umusoro mushya ugiye guhangwa uzasoreshwa ibicuruzwa Leta yari yari yaranze gusoresha kugira ngo bibanze byiyongere ku isoko ry’u Rwanda.

Yashakaga ko byiyongera kugira ngo abaturage babikoreshe ku bwinshi, urugero rukaba telefoni na mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga muri rusange.

Umusoro mushya utari usanzwe kandi uzajya utangwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga wiswe Digital Services Tax.

Uzakarwa kuri serivisi z’ikoranabuhanga zikomoka hanze y’u Rwanda, urugero nko gukoresha serivisi za Netflix, Amazon n’izindi serivisi zo muri urwo rwego.

Minisitiri Yusuf Murangwa ushinzwe imari n’igenamigambi yabwiye RBA ko u Rwanda rwasanze ari ngombwa kuvugurura iby’imisoro kuko biri muri gahunda yarwo yo gushaka aho rukura ibisubizo ku bibazo byarwo.

Ati “Icyo twashingiyeho gikomeye  ugushaka kuva aho turi tukagera aho dushaka. Nk’uko tubizi, turi mu mwaka wa mbere wo gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ya NST2 kandi bikaba bisaba amikoro. Kugira ngo igihugu gitere imbere kive ku rwego rumwe kijye ku rundi, bisaba ubushobozi kandi ubushobozi ni imisoro.”

Yizeza abantu ko mbere yo kuzamura iriya misoro, habanje gukorwa isuzuma risesuye kugira ngo harebwe niba kuyitanga bizashoboka.

Yavuze kandi ko Leta igiye gufata umwanya igasobanurira abantu iby’iyo gahunda, ikaganira n’abanyamakuru, abacuruzi n’abandi barebwa n’ubuzima bw’igihugu.

Ati: “Twarashishoje cyane, dusanga iyo misoro ari ibintu bishoboka. Ntabwo twemeje imisoro idashoboka”.

Icyakora avuga ko iriya misoro itazashyirirwaho icyarimwe, ahubwo bizakorwa mu gihe cy’imyaka itatu, buhoro buhoro.

Ni gahunda y’imyaka itanu, hagati ya 2025 na 2029.

Itangazo rikubiyemo ibyemezo byaraye bifatiwe mu nama y’Abaminisitiri
TAGGED:AbacuruziAbaminisitirifeaturedImisoroInamaInzogaItabiMurangwaRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Buri Karere Kagiye Kubakwamo TVET Y’Icyitegererezo
Next Article DRC: Minisitiri W’Ingabo Yagiye i Beni Kuganira Nazo Uko Zakoma Imbere M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?