Rwanda: Ibinyabiziga Byima Ambulance Inzira

Abashinzwe umutekano mu muhanda bavuga ko hirya no hino mu Rwanda hagaragara abashoferi bitambika imbangukiragutara(Ambulances), bakazima inzira kandi ziba zigiye gutabara Abanyarwanda ubuzima buba bugeze aharenga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissionner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko iki kibazo kigaragara hirya no hino mu Rwanda.

Avuga ko abashoferi bataye indangagaciro zo kwibuka ko imbangukiragutabara ari imodoka idakumirwa kubera akamaro ifite Abanyarwanda b’indembe.

CP Kabera avuga ko abashoferi bitambika ziriya modoka bashaka ko ari bo bahita mbere kandi ibyo ngo ntibyemewe.

- Advertisement -

Yasabye abashoferi kureka iyo migirire kubera ko igaragaza ubumuntu buke kandi ikaba ihabanye n’amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda agena ibinyabiziga bidakumirwa.

Ikindi avuga ni uko ibyo abo bashoferi bakora, bibangamira urujya n’uruza n’uburyo abantu bagomba kugenda mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera

Yaburiye abashoferi ko abazakomeza kwitambika imbangukiragutabara bazajya babihanirwa ‘mu buryo bw’intangarugero’.

Imbangukiragutabara ni imodoka yihariye kuko iba ifite ibyangombwa byose ngo iramire umuntu urembye.

Ikozwe k’uburyo umurwayi aba afite agatanda aryama ho, hakabamo icyuma gitanga umwuka wo guhumuka, hakabamo n’uburyo bwo guha umurwayi serumu kugira ngo umubiri ukomeze ukore.

Ifite kandi imbaraga zo kwiruka ku muvuduko uhagije kugira ngo igeze umurwayi kwa muganga idatinze, ikabifashamo n’amatara yihariye agenda amenyesha ibindi binyabiziga ko ije bityo biyihe umwanya ihite.

Kubuza imbangukiragutabara gutambuka, ni uguhemukira umuntu iba ijyanye kwa muganga ngo bamutabare agatima kagitera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version