Iteganyagihe ry’uko ikirere cy’u Rwanda kizaba kimeze rivuga ko igice cya kabiri cy’Ukwakira, 2023 kizagusha imvura nyinshi ugereranyije n’uko byagenze mu gice cya mbere cyako.
Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kivuga ko imvura izagwa izaba ari hagati ya mililitiro 30 na mililitiro 150 kuri metero kare.
Ibi biba bivuze ko ari litiro ziri hagati ya metero 30 na litiro 150 kuri metero kare imwe.
Ni imvura nyinshi kubera ko mu gihe nk’iki havagwaga imvura iri kuri mililitiro 10 na mililitiro 70 kuri metero kare imwe.
Imvura nyinshi muri iyi minsi yose izagwa hagati y’iminsi ine n’iminsi irindwi.
Intandaro y’iyo mvura ni umuyaga uzava mu Nyanja y’Abahinde ikazazamurwa n’imiterere y’Akarere u Rwanda ruherereyemo n’uko narwo ruteye.
Imvura nyinshi iri hagati ya mililitiro 120 na mililitiro 150 izagwa mu Turere twa Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, igice cy’uburengerazuba bwa Nyabihu, Ngororero, Karongi, Nyamagabe n’Amajyaruguru ya Rusizi, Musanze na Burera.
Ifite mililitiro 90 na mililitiro 120 izagwa mu Ntara y’Uburengerazuba n’iya Majyaruguru ukuyemo Amajyepfo ya Gicumbi no mu bice bisigaye bya Nyamagabe na Nyaruguru ndetse n’Uburengerazuba bwa Ruhango na Muhanga.
Ahazagwa imvura nke ni ahazagwa ifite mililitiro ziri hagati ya 30 na 60; ikazagwa muri Kayonza, mu Burasirazuba bwa Kirehe, Kayonza na Nyagatare ndetse no mu bice bya Bugesera byegereye utu turere.
Ibice bisigaye by’u Rwanda bizagwamo imvura ingana na mililitiro 60 na 90.
Abanyarwanda barasabwa gushyira mu bikorwa inama bagirwa zo kwirinda icyatuma bahura n’akaga katerwa n’ibiza bikomoka ku mvura nyinshi.