Ku bufatanye bwa Kaminuza nyafurika yigisha imibare na siyansi, African Institute of Mathematicak Sciences, AIMS, na Master Card Foundation, abarimu 700 bigisha imibare na siyansi baraye bahawe impamyabumenyi z’uko bahuguwe bihagije mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigishirize igezweho.
Umwe muri bo witwa Laurence Akimanizanye yabwiye itangazamakuru ko amasomo bahawe mu guhe cy’amezi ane, azamufasha mu mitegurire n’imitangire iboneye y’amasomo ya siyansi yigisha muri rimwe mu mashuri y’i Musanze.
Mu byerekeye imitangire y’amasomo, Akimanizanye avuga ko ubusanzwe yatangaga amasomo binyuze mu kuyasobanuza amagambo gusa, adatanga ingero z’amashusho, amajwi n’amafoto biherekeza inyigisho.
Yemeza ko amasomo yahawe n’abahanga bo muri AIMS azatuma ahindura imyigishirize ye kandi akizera ko bizagirira akamaro abanyeshuri be.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya AIMS Prof.Dr. Sam Yala avuga ko bafite gahunda ndende yo guhugura abandi barimu bo mu Turere twose tw’u Rwanda ariko ko bagenda bahugura bamwe na bamwe uko amikoro n’imikoranire n’abafatanyabikorwa bibonetse.
Ati:” Turiteguye kuko dufite ibikoresho n’ubumenyi bukenewe ku buryo ibyo twakoze mu turere 14 twabikora no mu turere 16 dusigaye. Icyo turi kureba ni uko byanozwa binyuze mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bacu.”
Muri bo harimo Minisiteri y’uburezi n’ikigo Master Cards Foundation.
Ubuyobozi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, nabwo bwemeza ko ikoranabuhanga mu burezi ari ingenzi mu myigishirize hagamijwe gutanga uburezi bufite ireme.
REB ivuga ko izakomeza gukorana n’abandi bose bashaka ko uburezi bw’u Rwanda butera imbere binyuze mu nzira zitandukanye zirimo no gukoresha ikoranabuhanga mu myigishirize ya siyansi n’imibare.
Abarimu 700 bahawe ziriya mpamyabumenyi baje baturutse mu Turere 14 ariko nk’uko Prof Sam Yala uyobora AIMS Rwanda yabivuze, n’abandi bazahugurwa mu gihe kitarambiranye.
Impamyabumenyi mpuzamahanga mw’ikoranabuhanga bahawe izwi kw’izina rya International Computer Driving Licence, ICDL.
Abarimu 700 bahawe impamyabumenyi ni icyiciro cya gatandatu bakaba bujuje umubare w’abarimu ibihumbi 4000 bigisha imibare na siyanse mu turere 14 two mu bice by’icyaro bamaze guhabwa izi mpamyabumenyi.