Rubavu: MINALOC Yasabye Komisiyo Gusubika Amatora

Umucanga ucukurwa mu Murenge wa Nyakiriba muri Rubavu

Komisiyo y’amatora yatangaje ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yayisabye ko amatora y’abayobozi  baherutse kuva mu myanya yari ateganyijwe vuba aha mu Karere ka Rubavu, asubikwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo witwa Charles Munyaneza yatangaje ko MINALOC yababye ko amatora yakwigizwa imbere kubera ko abatuye kariya karere batarongera kubaka ubuzima kubera ingaruka z’ibiza.

Ibyo biza byibasiye Uburengerazuba bw’u Rwanda cyane cyane Akarere ka Rubavu.

Hari taliki 02, Gicurasi, 2023 ubwo induru n’imiborogo byaramukaga nyuma y’uko abantu bazindutse bagasanga imivu yatwaye abantu, amatungo, imyaka n’inzu.

Habarurwe abantu bagera ku 130 bapfuye bazize ibyo biza.

Ibintu bifite agaciro kabarirwa muri miliyari nyinshi z’amafaranga y’u Rwanda nabyo byarangiritse.

Charles Munyaneza yavuze ko Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari yo isanzwe iha Komisiyo imyanya itorerwa kandi ikagira uruhare mu gutegura amatora.

Avuga ko yabasabye gusubika ayo matora binyuze mu ibaruwa yabandikiye ibabwira ko  nka Minisiteri ishinzwe imibereho y’abaturage, isanga byaba byiza amatora abaye asubitswe.

Ati: “ Badusabye ko twaba tuyasubitse kugira ngo abaturage babanze bisuganye hanyuma bazabone kuyategura bundi bushya.”

Kugeza ubu nta taliki amatora azaberaho iratangazwa kuko byose bizaterwa n’igihe Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu izatangariza ko ibintu byasubiye mu buryo.

Akarere ka Rubavu ntigafite Meya watowe.

Kayoborwa by’agateganyo na Déogratias Nzabonimpa wagiye ku buyobozi asimbuye Kambogo lldéphonse wegujwe n’Inama Njyanama kubera ibyo Perezida wayo witwa Dr Kabano Habimana Ignace yise ‘kudashobora.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version