Rwanda: Ingaruka Z’Ikirere Kibi Ku Buzima Bw’Abaturage Zigiye Gusuzumwa

Ikigo nyafurika kigisha imibare na siyansi( AIMS-Rwanda) ku bufatanye n’ikigo cy’Abongereza gishinzwe ibarurishamibare, REMA, RBC na MINEMA, bagiye gutangira gusuzuma ingaruka imihindagurikire y’ikirere yagize ku buzima bw’abaturage.

Mu gihe gito kiri imbere, impande zirebwa na buriya bushakashatsi zizatangira gupima indwara zifite aho zihuriye n’imihindagurikire y’ikirere.

Imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka nyinshi kandi ziremereye ku buzima bw’abantu by’umwihariko n’ubw’ibindi binyabuzima muri rusange.

Uretse ingaruka zirimo inkongi, imyuzure, amapfa n’inkubi, imihindagurikire y’ikirere yatumye hari imirasire y’izuba yangiza uruhu n’izindi ngingo yageze ku bantu kandi atari ko byahoze.

- Advertisement -

Iyo mirasire iba ifite ubukana bushobora no gutera cancers zirimo n’iy’uruhu.

Guhumeka umwuka wanduye kandi nabyo biri mu ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere yakomotse ku bwandu bwacyo buterwa n’ibyuka biva mu nganda, mu binyabiziga n’ahandi.

Abitabiriye inama yavugiwemo ko gupima Abanyarwanda ngo harebwe ingaruka kwandura kw’ikirere byabagizeho, bavuga ko ibizava muri ubwo bushakashatsi bizatuma hamenyekana icyakorwa ngo abafite ibyo bibazo bavurwe cyangwa se hafatwe ingamba zo kubarinda mu gihe kizaza.

Uyu mushinga bawise Standards for Official Statistics on Climate-Health Interactions.

Uzamara imyaka itatu( 2023-2026).

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu kita ku bidukikije Faustin Munyazikwiye avuga ko akamaro k’uriya mushinga kuri REMA ari uko uzabafasha gukusanya amakuru ku ngaruka ihungabana ry’ikirere rigira ku Banyarwanda.

Ati: “Uyu mushinga watangiye uyu munsi uje kudufasha ngo twegeranye amakuru, dushyireho uburyo bwemeranyijweho. Ibivuye muri ayo makuru bizavamo bimwe dushobora gusaba abayobozi b’igihugu kugira ngo bafate ingamba zirengera abaturage. Abaturage nabo bazamunyeshwa ibyavuye muri ayo makuru akubiye muri ubwo bushakashatsi.”

Avuga ko kugira ngo ibizava muri ayo makuru bizagirira Abanyarwanda akamaro, hakenewe ibintu bitatu.

Icya mbere  ni imikoranire iboneye y’inzego zose zirebwa n’uyu mushinga.

Izo nzego ni izireba ubukungu, ibarurishamibare, kwita ku bidukikije n’inzego z’ubuzima.

Indi ngingo ikenewe ni ukubaka ubushobozi bw’abakora muri izo nzego kugira ngo bazakorere hamwe, nta gusobanya.

Faustin Munyazikwiye avuga ko nyuma y’ibyo byose, ikindi gikomeye ari ukuzamenyesha abaturage ibyavuye muri ubwo bushakashatsi kugira ngo babigire ibyabo.

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Omar Daair avuga ko igihugu ahagarariye mu Rwanda cyishimira iriya gahunda.

Omar usanzwe uhagarariye igihugu cye mu Rwanda no mu Burundi avuga ko ikibabaje ku rwego rw’isi muri iki gihe ari uko ibihugu byose bitaremeranya ku cyakorwa ngo isi itabarwe kandi ngo icyo byemeranyijeho koko gikorwe.

Ibi bituma ibihugu bikennye bikomeza guhura n’akaga gaterwa n’ingaruka z’ibibazo bitagizemo uruhare runini.

Amb Daair avuga ko igihugu cye kizakorana n’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo buriya bushakashatsi bugerweho kandi hafatwe n’ingamba zo gukumira akaga gaterwa n’imihindagurikire y’ikirere ku nyungu z’abatuye isi muri rusange.

Amb Daair avuga ko igihugu cye kizakora n’u Rwanda muri uyu mushinga

Umuyobozi wa Kaminuza ya AIMS  ku rwego rw’Afurika witwa Prof Sam Yala avuga ko abahanga bo muri Kaminuza ayoboye  bishimira kuzakoresha ubumenyi bwabo mu gukusanya no gusesengura ibizava muri buriya bushakashatsi hagamijwe kuvanamo amakuru y’ingirakamaro ku bafata ibyemezo.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Kaminuza ya AIMS witwa Prof Wilfred Ndifon yashimye abatekereje gutangiriza uriya mushinga muri AIMS-Rwanda, avuga ko bigaragaza agaciro bayiha.

Prof. Wilfred Ndifon
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version